
Gutsindwa na APR FC byatumye umufana wa Rayon Sports yiyahuza umugozi
Jan 12, 2026 - 18:32
Umusore witwa Nizeyimana Alexandre, w’imyaka 26 y’amavuko, wari utuye mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, wari umufana ukomeye wa Rayon Sports, yitabye Imana. Bivugwa ko yapfuye yiyahuye kubera ko iki kipe yatsinzwe na APR FC mu mpera z'icyumweru gishize. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje aya makuru, busaba urubyiruko kudatwarwa n' amarangamutima kugeza bwiyambuye ubuzima.
kwamamaza
Nyakwigendera, uzwi ku izina rya Zamu, yabaga mu Mudugudu wa Gasogororo, Akagari ka Kayonza. Abaturage bamuganirije bavuga ko yari umufana ukomeye wa Rayon Sports, ku buryo iyo iyi kipe yakinaga yabaga yisize amarangi yayo, akitwaza vuvuzela ndetse na radiyo icuranga indirimbo z’iyi kipe.
Abamubonye mu minsi ishize ndetse no ku munsi w'umukino wahuje Rayon Sports na APR FC mu mpera z’icyumweru gishize, bavuga ko yagaragaye ababaye cyane, nta kurya no kuvuga. Bamwe bavuga ko yakomeje kugaragaza akababaro yatewe no gutsindwa kw’ikipe yakundaga.
Umuturage wo mu gace nyakwigendera yabagamo yagize ati: “Yari umufana wa Rayon Sports, twasanze ari mu mugozi aho ngaho! Kuva yava gufana, icyo gihe nta kurya, nta kuvuga ibintu byose...yabaye nk'icyihebe nyine!"
Undi yagize ati:" Kuko ejo bundi, APR ijya gukina na Rayon Sports igatsindwa kandi yari umufana ukomeye cyane. Yavuye no ku Mudugudu wa Gasogororo yisize amarangi afite na Vuvuzela, ariko ubwo akababaro karamwishe mu minsi ibiri avuga ko atarya, ababajwe n'ikipe ye. Hari aho bajya gufatira ifunguro rya ku manywa, ejo yagiye atameze neza, n'ejo bundi niko yarameze. Kuva ikipe ye yatsindwa akubita agatoki ku kandi ngo ntibishoboka! Rero twamusanze mu mugozi mu gitondo baduhuruje nk'abayobozi, nuko dusanga yimanitse mu ishuka, yapfuye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yemeje iby’aya makuru, avuga ko ibimenyetso byagaragaye byerekana ko Nyakwigendera yiyambuye ubuzima bwe.
Yagize ati:“Umuturage wacu wari ukiri muto yitabye Imana, kugeza ubu ibimenyetso byagaragaye bitewe naho umurambo we wasanzwe bikagaragaza ko yaba yiyahuye. Kugeza ubu icyagaragaye ni iko hari inyandiko yasize ifitanye isano n'ikipe y'umupira afana ikaba yatsinzwe, nkeka ko amarangamutima ye yananiwe kwihanganira ugutsindwa. Ntabwo bikwiye kugera aho amarangamutima akwiye kukuganisha ku kwiyambura ubuzima."
Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage basabye umuryango mugari wa Rayon Sports kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye.
Umwe yagize ati:" Ikipe ya Rayon yayikundaga, niyo mpamvu nko ku ruhande rwanjye nasaba aba-rayon bazakurikirane umuryango we kuko nta kindi cyatumye yiyahura, ni ikipe ya Rayon Sports yafanaga."
Perezida wa Fan Club ya Rayon Sports mu Karere ka Kayonza, Leon Stiven Sebatware, yavuze ko abafana batangiye gutegura igikorwa cyo gutera inkunga umuryango.
Ati: “Twe nka Fun club Kayonza turimo gukora liste yo kwitanga kugira ngo turebe icyo twafasha uwo muryango. Turimo no kuvugana n'ubuyobozi bwo hejuru n'ubwa FunB niba hari ikintu badufasha , ubwo baraza kugikora. Ariko natwe ubwo muri Fun Club Kayonza twagize icyo dukora."

Amakuru avuga ko Nizeyimana Alexandre yabaga mu Karere ka Kayonza kwa mubyara we, mu gihe iwabo asanzwe ari mu Karere ka Muhanga.
Urwandiko yasize rwanditsemo amazina y'inshuti ze na nimero za telefone, aho izo nshuti yazisabaga imbabazi ndetse n'amagambo y'akababaro ku ikipe ye yatsinzwe.
Gusa bamwe ntibumva uburyo gufana ikipe bishobora kugeza aho bituma umuntu yiyambura ubuzima.
Umwe agize ati:"Ubwo rero kugira ngo aze kugera ku rwego rwo gufata umwanzuro nk'uyu ugayitse wo kwiyahurira ikipe, byatubabaje cyane kuko yarakiri muto. Mu bigaragara yakundaga ikipe ya Rayon Sports byo mu rwego rwo hejuru. Iyo ikipe yakinaga yanyuraga mu mujyi yisize amarangi na Vuvuzela, afite n'iradio ye acuranga indirimbo za Rayon."

@Djamali Habarurema / Isango Star – Iburasirazuba
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


