Gutinda no kwihutishwa kw’imanza mu nkiko ni ikimenyetso ko harimo ruswa?

Hari abavuga ko kuba hari ubwo imanza zimwe zitinda mu nkiko, izindi zikihutishwa, hari ubwo haba harimo ruswa. Bavuga ko bituma hanabaho kubogama mu guca imanza cyangwa gutinda kubona ubutabera. Inzego nkuru z’ubutabera mu Rwanda nazo zemeza ko ruswa mu nkiko ari imwe mu mbogamizi ikomeye kandi rimwe na rimwe ariyo ituma ubutabera bubereye abanyarwanda butagerwaho byuzuye.

kwamamaza

Hakunze kumvikana gutinda gukabije kw’imanza mu nkiko, ahanini hagatangwa impamvu z’uko ari ubucucike bwazo. Gusa hari abavuga bitumvikana uburyo imanza zisa zishobora kuburanishwa mu bihe bitandukanye kandi zaratangiwe rimwe, bigatuma hari abatekereza ko haba harimo na ruswa.

Umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ ariko hakabaho ko urwawe rwihutisha nuko urwanjye rugatinda. Aha ngaha harimo ruswa kuko habamo ikimenyane. Gishobora kuba ari ikimenyane cyangwa se hari akandi kantu watanze ku mufuka ariko nabyo ni ruswa nyine.”

Undi ati: “ushobora gutekereza ko iyo ruswa yatanzwe kugira ngo urwo rubanza rwawe rwihutishwe. Ubonye uko mugenzi wawe rwihuse, urwawe rwatinze ushobora kuvuga ngo runaka buriya yatanze ruswa.”

“umuntu ni umuntu, ashobora kuvuga ngo ntabwo nyicishaho kuko ngize amahirwe ndayabonye nuko akirengagiza ikibazo cya wawundi, akabererekera undi kugira ngo yibonere amafaranga. urumva yishakira indamu ari yo ruswa.’

Abaturage bavuga ko abacamanza baba bagomba gukora imirimo bashinzwe batagiye muri za ruswa ndetse bagakurikirana ikirego cy’umuntu neza baciye mu nzira zemewe n’amategeko.

Domitilla MUKANTAGANZWA; Perezida w’urukiko rw’ikirenga, avuga ko hari ubwo imanza zitinzwa n’ababifitemo inyungu. Gusa ngo hagenda hafatwa ingamba zo kuziba ibi byuho bya ruswa.

Yagize ati: “kwihutisha imanza ni inshingano dufite nk’urwego rw’ubucamanza ariko burya ushobora kubishaka nuko ababuranyi ubwabo n’ababunganira akaba aribo batuma urubanza rugenda rutihuta uko bikwiye.”

“gusa natwe turabibona. Impamvu zitangwa: hari izangwa, hari izo tudaha agaciro nuko imanza zikihuta. Icyo navuga ni uko nabyo bishoboka, cyane cyane abantu batuma imanza zitihuta ni nk’abantu baba babifitemo inyungu ariko ingamba zarafashwe kugira ngo iki nacyo cye kuba irindi dirishya, ikindi cyuho ruswa yinjiriramo.”

Angelique HABYARIMANA; Umushinjacyaha Mukuru, avuga ko kwihutisha imanza binunganirwa n’ubundi buryo bwashyizweho kandi nabwo butanga ubutabera bwuzuye.

Ati: “aho kugira ngo dutegereze ko inkiko ziburanisha imanza cyangwa ibirego byatanzwe, hari ikijyanye no kuba umuntu yagirana ubwumvikane n’ubushinjacyaha agitangira gukurikiranwa, birakorwa kandi imibare irahari.”

“Hari ubuhuza bushobora kuba wenda ikirego cyaratanzwe nuko impande zombi: ubushinjacyaha nabo baburana bagasaba urukiko igihe cyo kugira ngo bumvikane nabyo bigakorwa. Ibyaha bimwe biteganya ko umuntu aba yacibwa ihazabu ikarangiza ikibazo.”

”Hari uburyo butandukanye buteganywa n’amategeko ashobora gutuma ibintu byose bitarundirwa mu nkiko ahubwo bigakemuka hakoreshejwe ubundi buryo kandi umuntu akabona ubutabera mu buryo bwihuse.”

Kuva mu 2020 kugeza mu 2024, Inama Nkuru y’Ubucamanza yahannye abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko 14 kubera ruswa. Hari n’abandi batatu barimo abanditsi bakuru b’inkiko babiri n’umucamanza umwe bafunzwe kubera ruswa.

Ni mu gihe kuri uyu wa mbere hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko (10 – 14 Gashyantare(02) 2025). Kikaba cyarahawe insanganyamatsiko igira iti “Amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa “

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Feb 11, 2025 - 08:45