
Gusobanukirwa ihame ry’uburinganire byatumye bagira uburyo bwo kwizigama
Jul 4, 2024 - 13:21
Gukora ihohotera rishingiye ku gitsina biterwa no kuba umunyembaraga agira ububasha nuko bigatsikamira uburenganzira bw’umunyantege nke. Ahanini usanga ibi biterwa no kutamenya ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rishyira imbere ‘ububasha hamwe’, aho abagize umuryango bakorera hamwe, bakajya inama mu rwego rwo guharanira iterambere ry’umuryango n’abawugize.
kwamamaza
Twizerimana Emmanuel yabwiye Isango Star, ko mbere yo gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, yahohoteraga umugore we, akamuheza ku mutungo, akamukubita…bituma baba mu bukene, cyane ko n’inzu bari batuyemo yari nyakatsi.
Ariko mu myaka 5 gusa amaze arisobanukiwe, ubuzima bwahindutse urugo rwabo rugatera imbere, kuburyo bavuye muri Nyakatsi, bakaba barubatse inzu nini yubakishije amabati ndetse n’izindi nzu ku ruhande.
Uwamahoro Jeannette avuga ko gukimbirana kwabo kwaterwaga no kuba hari uruhande rwihariraga ububasha rwonyine, rugakumira urundi.
Ati: “imyaka yakwera akumva ko ariwe ugomba kuyiyobora. Itungo ryagurishwa, akumva ko ariwe ugomba kugenzura amafaranga avuyemo. Numvaga ataribyo nuko bigatuma umutekano uba muke, abana bavutse ntibagire uburenganzira kuko baba mu makimbirane. Kuko ntabwo ababyeyi baba batumvikana ngo n’abana bazumvikane. Ubwo twaje gutangwa ko njye n’umugabo wanjye dufite amakimbirane. Twaje kumvira impanuro, baraduhugura nuko twumva turahohoterana kandi tutari tubizi.”
“Twumviye impanuro nuko biradufasha tugera ku iterambere. Ubu ikije mu rugo cyose tucyumvikanaho, tugira imibanire myiza nuko ukabona ni ibintu byiza bibahesheje agaciro(…) ubu turi ntangarugero, buri wese adufatiraho urugero rwiza.
Nta buryo bwo kwizigamira bakoreshaga!
Twizerimana avuga ko akiba mu makimbirane na Uwamahoro, nta buryo bwo kwizigamira bakoreshaga kuko amafaranga yumvaga ari aye, yagurisha umusaruro agashyira ku mufuka we, gusobanuza k’umugore we bikavamo kumuhohotera.
Ati: “ariko ubu biratandukanye. Gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byatumye tugira konte ya Sacco. (…) iyo nza kuyigira mbere, yari kuba ari iyanjye, ntabwo yari kumenya ko nyifite n’amafaranga yanjye ariho. Ariko ubu arabizi kuko turiho twembi, n’ayabikujwe aba abireba ndetse nawe ajyayo, akabikuza!
Nubwo ahenshi bafata ko kugira amafaranga k’umugore mugihe umugabo atayafite ari ikibazo, Twizerimana we siko abibona. Avuga ko kuba umugore we yagira amafaranga nta kibazo abibonamo, cyane ko yaba ari ay’umuryango.
Ati: “mbere byari ikibazo! N’ubu abagabo benshi barabivuga ko umugore wagize amafaranga asuzugura umugabo. Ariko kugira babivuge ni bariya bataramenya uburinganire n’ubwuzuzanye. Ariko nkatwe twuzuzanyije, nta kibazo njye mfite bitewe nuko amafaranga ari mu muryago. Niba bashatse umunyu, cyangwa isabune igihe ntahari arabigura. Urumva ko kugira amafaranga k’umugore wanjye nta kibazo kirimo.”

Igihe Twizerimana yaba adafite amafaranga, yagize ati: “erega iyo umugore afite amafaranga nawe uba uyafite. Iyo ayafite, ushobora kumubwira ngo urabona ko nkennye, niba ufite amafaranga ngurira ipantalo nambare. Iyo mwuzuzanya, mwumvikana, ipantalo arayigura. Ubwo se ko ntayo uba ufite n’umugore ntayo afite ubwo uzayikura hehe? Uzayasaba nde? Ibyiza ni uko umugabo ntayo afite, umugore yaba ayafite kuko aba ari mu muryango wawe.”
Avuga ko guhinduka kwe kwatumye umugore we, Uwamahoro Jeannette yisanzura muri byose, umutungo cyangwa ibindi bintu bapfaga akabyisanzuraho, nta kibazo.
Uwamahoro nawe avuga ko byamuzamuriye imyumvire ku buryo yigiriye icyizere akumva ko afite agaciro mu muryango we.
Uku guhinduka kwabo no kwiteza imbere byatumye batangira urugendo rwo gufasha indi miryango ibanye mu makimbirane, nk’uko bishimangira na Uwamahoro.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


