Gukoresha uburyo bukomatangije bwo kurwanya malaria byitezweho kuyirandura muri 2030

Uburyo bukomatanije bwo kurwanya malaria buri gukoreshwa haherewe ku kwigisha umuturage uburyo umubu w'ingore utera malaria wororoka ndetse n'uburyo uruma umuntu akarwara malaria. Umuturage akamenya kuwurwanya hakiri kare utarakwirakwiza malaria. Ikigo k’igihugu cy’ubuzima, RBC, kivuga ko uko kongerera umuturage ubumenyi kuri izi ngamba zikomatanyije biri muri gahunda yo kuyirandura muri 2030.

kwamamaza

Ibi byatangajwe ubwo abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kamwe muturere tugifite malaria nyinshi, bahabwaga ubumenyi bubafasha kumenya uko umubu utera malaria wororoka.

 Bavuga ko bamaze gusobanukirwa nuko umubu w'ingore witwa anofere utera malaria wororoka kuva ukiri amagi kugeza ubwo uruma umuntu ukamwanduza.

Umwe yagize ati:" iyo umubu umaze kuva mu run your ukajya muri pupa ukagera aho ujya kwihisha mu bihugu, ugera aho ujyana uba umaze iminsi nibura 9. Aho yororokera mu biziba, ubivanyeho bitararenza icyumweru, uba urwanyije ko uvamo imibu."

Undi ati:" aya ni amazi avuye muri utu dupipiri mfite mu ntoki, aha harimo ubwoko bwinshi bw'imibu. Harimo ikiri mitoya yo mu cyiciro cya mbere ariyo magi. Hari imibu yo mu cyiciro cya kabiri n'ibiryama hejuru kubera ubwoko bwayo."

"Hari n'indi ihagarara nuko umurizo ukaza hejuru kubera ubwoko bwayo , ariko hari n'indi itera malaria ariyo anofere, iryama hejuru y'amazi. Natwe ntabwo twari rubizi ko utuntu duturanye cyangwa abandi baturanye natwo dushobora kuvamo imibu."

Narcise KANEZA ; umukozi wa RICH ushinzwe guhuza ibikorwa mu kurwanya malaria mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko aya masomo bari guha ibyiciro bitandukanye azatanga umusaruro.

Ati:" aya natabwoa ri amahugurwa yo kuvuga ngo abantu tubashyiremo ibintu byinshi, ni ukubibereka. Ni ukuvuga ngo turebe, tunamenye umubu abantu bari bawuzi bawubonaga uguruka ari uko wabanje kubaho, habayeho guterwa kw'amagi. Ibyo rero aribyo bishimiye cyane kurusha ko twagenda tukababwira ibintu byinshi by'ama theories."

UWAMARIYA Agnes; Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, avuga ko aka karere gahangayikishijwe n’indwara ya malaria akenshi bitewe n’ubumenyi buke kuri iyi ndwara.

Ati:" ni akarere gahagaze nabi ku rwego rw'igihugu kuko dufite umubare munini w'abarwara malaria ugereranyije n'ahandi. ...mu mibare, twasoje umwaka ku bantu 1000, dufite 111[ barwaye malaria], mugihe ku rwego rw'igihugu, impuzandengo y'igihugu yari 47 ku bantu 1000. Usanga dufite imirenge igera kuri 6 muri 17 y'Akarere kose uba ubona ko malaria yiganjemo cyane."

" ikigaragara cyane gituma malaria yiyongera cyangwa ntiranduke burundu ni ubumenyi ku buryo yandura kuko kenshi usanga dushaka gukemura ikibazo cy'umubu utera malaria, abantu tuba tudafite ubumenyi bwo kumenya uwo ari woariko tukirengagiza uburyo uwo mubu wororotse. Iyi rero aba bantu bari gihugurwa babizi, bahugura abaturage bakamenya uko bakumira kuba nuwo mubu wabaho."

Epaphrodite HABANABAKIZE; ushinzwe ubwirinzi mu ishami ryo kurwanya malaria muri RBC, avuga ko mu ngamba zo kurandura malaria bafite harimo no kwigisha umuturage bigahera kuriwe .

Ati:" ibikorwa byinshi dukora ni ibirinda umubu igihe wageze munzu, umaze gukura. Ubu rero turareba ko twaha ubumenyi abaturage bakamenya wa mubu noneho utaragera igihe cyo kuguruka, uba uri hehe? bawirinda gute? Bakora iki? Nibyo turi gukora kugira ngo turebe ko twakomeza urugamba rwo kurandura malaria."

" umusaruro ni uwo kugira ngo dukomeze abaturage, bagire ubumenyi bwjnshi noneho tugende tugabanya umubare w'abarwara malaria ariko bihereye ku muturage."

Kugeza ubu, imibare yerekana ko ku isi, Malaria ari yo ndwara ihitana abantu benshi, ariko ikibasira cyane cyane umugabane wa Afurika. Benshi mu bapfa n'indwara kuri uyu mugabane, Malaria yiharira 80%.

Yibasira cyane cyane abatuye munsi yUbutayu bwa Sahara, harimo nu Rwanda, kuko kugeza ubu abagera kuri 51 bapfa bishwe nayo.

Ubusanzwe imibu yose si ko itera malaria, kuko uyitera ari uw'ingore [witwa Anophere female]kuko ariwo unywa amaraso kandi ukagira amagi. Ariko uw'ingabo, nta magi cyangwa amaraso ugira.

@ EMILIENNE KAYITESI/ Isango Star_Nyamagabe.

 Apr 24, 2024 - 14:09