
Guhanga udushya mu buhinzi byagaragajwe nk'inzira yo kwihutisha ukwihaza mu biribwa
Apr 22, 2026 - 12:53
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko guhanga ibishya mu rwego rwo kwihaza mu biribwa bigomba gufasha mu kuzamura umusaruro, guhanga imirimo myiza ku rubyiruko ndetse bikongera imbaraga z’ubudahangarwa bwo guhangana n’ibidukikije kugira ngo hagerwe ku iterambere ridaheza kandi rirambye.
kwamamaza
Ibi yabitangarije mu nama yabaye ku wa 21 Mata (04)2026 igamije kwihutisha ukwihaza mu biribwa yahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo abo muri Guverinoma, abikorera, ibigo by’ubushakashatsi ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Yagaragaje ko guhanga ibishya mu buhinzi bigomba kuba inkingi mu rugendo rwo kwihaza mu biribwa, bigafasha kongera umusaruro no kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’ibibazo by’ibidukikije, no guhanga imirimo, by'umwihariko mu rubyiruko.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ntego ihuriweho yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi, hagamijwe ko u Rwanda ruzaba igicumbi cyo guhanga udushya muri uru rwego bitarenze mu 2035.
Ibi bigamije guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi, bugafasha urubyiruko kubona imirimo myiza no kugera ku iterambere ridaheza kandi rirambye.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


