Guhabwa serivise mbi no gutinda ku mirongo byatumye hari abacika kwa Muganga

Hari abaturage bagaragaza ko binangira kujya kwa muganga kubera servisi mbi bahabwa ndetse numwanya bahatakaza. Iyo barwaye bahitamo kwivurisha imiti babonye hafi kandi batisuzumishije. Minisiteri yubuzima ivuga ko ibyo bitakabaye urwitwazo rwo gufata imiti utandikiwe na muganga kandi ikijyanye servisi mbi ari ikibazo cyarebwaho ukwacyo.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko bitewe nuburangare bwa bamwe mu baganga nimikorere yabo itanoze bakunze gusanga kwa muganga bituma batakijyayo ahubwo bakagana za farumasi cyangwa bakivurisha indi miti basanga hafi yabo.

Ubwo bamwe baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" ariko iyo urwaye umutwe ntabwo wakwirirwa uvuga ngo uratonda umurongo wo kwa mugangakandi uzi ko farumasi urayicaho. Uragenda ukababwira uti meze gutya na gutya ... kuko kwa muganga hari igihe ugiye ukirirwayo nuko umunsi wose nuko inzara ikakwica maze bwa burwayi bwawe bukaruhaho kwiyongera."

Undi ati:" nihabaho ko abaturage bakangurirea kujya kwa muganga, habeho no gukangurira abaganga gutanga serivise zikwoye kugira ngo abantu bitabire. Njyewe iyo ngiye kujya kkwa muganga nuko nkaza kumarayo igihe kigeze ku masaha atanu kandi nakagombye guca Nyirabarasanya nuko ngakira, nzahitamo Nyirabarasanya yako kanya o kughira ngo njye gutakaza uwo mwanya kwa muganga."

"Akenshi ikintu gituma tutajya kwa muganga ni uburangare buhaba. Ushobora kujya kwa muganga nuko bakakurangarana , ugatonda umurongo kandi warufite akandi kazi uri bukore. Ariko iyo ugiye myri farumasi ugafata imiti hafi aho bituma wigira muri gahunda zawe warufite."

Nubwo bavuga ibi ariko kuri minisiteri yubuzima bigaragara nkurwitwazo. Julien MAHORO NIYINGABIRA; umuvugizi wayo, avuga ko bitagatumye hari utajya kwa muganga.

Ku ruhande rw'imitangire ya serivise mbi, avuga ko bikemurwa bijyanye numwihariko waho byagaragaye.

Ati:" kuko umuntu ntabwo ariwe umenya icyo arwaye. Ntabwo ashobora kwifatira ibizamini, ntashobora gusuzuma ibimenyetso bye by'uburwayi...ibyo byose ntabwo umuntu afote ubushobozi bwo kubyikorera. Niyo mpamvu tugira inama abantu yo kujya kwa muganga bakkabavura."

" mugihe bagaragaza ko batinda kwakirwa cyangwa se ukundo batishimira serivise bahahabwa, ibibazo nabyo birebwa n'umwihariko wabyo nuko bigashakirwa igisubizo. Ariko ntabwo igisubizo cy' umuturage utishimiye serivise yo kwa muganga ari uko we yivura."

Leta yu Rwanda iteganya ko bitarenze mu mwaka w’2029, hagamijwe kunoza imitangire ya servisi mu nzego zubuzima. Hazakomeza kongerwa umubare wabakora kwa muganga kuburyo uzikuba inshuro 4, ndetse hazanongerwa n'ibikorwaremezo byubuvuzi birimo amavuriro nibikoresho byo kwa muganga. Ibyo byitezweho kuzamura ireme rya servisi mu nzego zubuzima.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/OhZ6_liiowk?si=RyvNaQTiRWV62Xhk" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@Yassini TUYISHIMIRE /Isango Star-Kigali.

 Oct 1, 2024 - 12:39