
Gufatira amafunguro ku ishuli byazamuye imitsindire y’abanyeshuli
Jul 2, 2024 - 08:51
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye baravuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ibafasha mu masomo yabo kuko yanazamuye ikigero cy'imitsindire. Minisitiri y'uburezi ivuga ko nubwo iyi gahunda hari umusanzu imaze gutanga mu myigire y'abanyeshuri, buri wese hari uruhare akwiye kubigiramo.
kwamamaza
Gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ibafasha mu masomo y'abo, aho yazamuye ikigero cy'imitsindire mu mashuli abanza n’ayisumbuye, igakemura n'ibibazo byaterwaga no kutabona amafunguro ku ishuri; nk’uko bishimangirwa na bamwe mu banyeshuri n'ababyeyi.
Umwe yagize ati: “iyi gahunda yadufashije ibintu byinshi bitandukanye kuko ubu umunyeshuli ntagishobora kuvuga ngo ‘ndajya gukora ikizamini ntariye’ cyangwa se ‘ ndafata inzira njye mu rugo’ ntidutangire ibizamini dukerewe ku masaha aba yarateganyijwe. Ntabwo dukererwa ahubwo turira ku gihe tutarinze kujya mu rugo ngo bidutware igihe.”
Undi ati: “iyi gahunda iradufasha kuko tuba dutegereje ibiryo biri bushye, ntibifate ko umuntu utaha kure; tuvuge nk’utaha nk’I Gasanze, byatuma atabona n’uko ategura, rero bidufasha mu gutegura ibizamini byacu neza.”
“kuko tubagaburira saa sita, ntabwo umubyeyi ahangayika ngo wenda ko yagiye, ashikagurire avuga ngo abana barabwiriwe. Aba afite umutekano azi ko abana bari ku ishuli bariye nta kibazo.”
Dusabeyezu Alphonsine; umuyobozi w'ishuri rya G S KACYIRU ya 2 na Nzigiyimana Deo ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri muri iryo shuri bashimangira ko iyi ifasha abanyeshuri mu myigire no mitsindire ku buryo bugaragara.
Dusabeyezu, ati: “nta mwana ugisira kuko afite impungenge zuko aza kugera amasaha yo gufata ifungure ngo ntarifate, akenere cyangwa atekereze gutaha ngo ajye gushaka ifunguro mu rugo. Kandi uje wese aza afite umutekano kuko hari abirirwa mu rugo ntibabone amafunguro; ariko iyo yiriwe ku ishuli akayabona bituma adatekereza kuba yasiba ishuli ngo ajye gushaka ikindi….”
Nzigiyimana, nawe ati: “iyi gahunda ikimara kuza byaradufashije cyane no ku ruhande rw’ikigo, aho usanga abana bari aho bakagombye kuba bari ku gihe, aho abana bamara kurya bagatangirira amasomo ku gihe, byaradufashije cyane.”
Honorable Gaspard Twagirayezu; minisitiri w'uburezi, ashimangira ko iyi gahunda hari umusanzu imaze gutanga mu myigire y'abanyeshuri.
Ati: “Gufatira ifunguro ku ishuli bifite uruhare runini mu mibereho myiza y’abana bacu ndetse n’imitsindire yabo n’uko bakora mu ishuli. Twese turabizi ko iyo tugaburiye abana ku ishuli ibiryo bifite intungamubiri ihagije biruma babasha kwiga neza bikazamura ubwitabire n’ubuzima bwiza muri rusange. Bivuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuli ntabwo igera ku bana gusa ahubwo igera no ku muryango nyarwanda.”
Iyi gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri, yahereye mu mashuri yisumbuye abanyeshuri 639 627, nibo batangiranye nayo, aho kur’ubu iri mu mashuri abanza n'ayisumbuye ikaba igera ku barenga miliyoni 3 ku byiciro byombi.
@Emmanuel Nsengumukiza/ Isango Star –Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


