Gisagara: Abahinzi b’umuceri barasaba Leta kugenzura amakoperative bagemurira umusaruro

Abahinzi b'umuceri bo mu Mirenge ya Muganza na Mukindo barasaba inzego zibishinzwe kugenzura imikorere y'amakoperative bagemuramo umuceri kuko atinda kubishyura. Bavuga ko iyo umusaruro wabaye muke abahinzi basabwa gutanga amafanga yuzuza ibiro basabwa gutanga muri iyo koperative kandi kurumbya byaratewe nayo. Ubuyobozi bw'Akarere buravuga ko bugiye gukurikirana iby’ iki kibazo.

kwamamaza

Umuhinzi umwe yabwiye Isango Star ko ahinga ariko ntahemwe, kandi atemerewe kuba yajyana umuceri mu rugo iwe, ati” urahinga ntuhembwa kandi ntujyana umuceri I Muhira. Nuwujyanayo barakujyaga!”

Ni kibazo asangiye na bagenzi be bahinga umuceri mu gishanga cya Mirayi gikora ku Mirenge ya Muganza na Gishubi yo mu karere ka Gisagara bibumbiye muri koperative y'abahinzi b'umuceri yitwa COPRORI MIRAYI.

Bavuga ko bahinga umuceri ariko bagahabwa uw'intica ntikize wo kujyana mu ngo zabo, ndetse banarumbya koperative ikabanyaga.

Umwe ati: “Reka reka! Ugategerezaaa, nka saison ishize, ku musaruro ushize hari abatarahembwa! Harimo na Papa!”

Undi ati: “abahinzi barashora nuko twamara gushora ntibaduhembere ku gihe. Umuntu yashora nk’ibiro nka 300 cyangwa se 400, bazajya kuguhembwa nabwo abantu barinze kujya I Gikonko, kujya za Gisagara, umuntu bakamuhemba uduhumbi dutanu, tubiri! Ubundi umuceri ufite amata, nabwo ari abantu b’abagabo barinze kwiruka, ab’abakecuru ndibwira ko bamwe batarabona n’uko bimeze!”

“nejeje nk’ibiro 100 baguha 10 000. Noneho iyo utabonye bya biro 100 bakugeneye bahita bakunyaga umurima! Ipariseri yawe bahita bayijyana.”

Aba bahinzi b’umuceri basanga ibyo bidateza imbere umuhinzi w'umuceri, bagasaba ko byahinduka.

Umwe ati: “twasaba ko baduha uburenganzira nk’abahinzi kuko umuhinzi aba yavunitse. Bakaduha uburenganzira niba umuntu yejeje nk’imifuka 3 basi bagatwara umufuka n’ibiro 50, natwe umufuka n’ibiro 50 tukabitahana kuko dukeneye kuguma dukoramo tukabona nuko abana babaho. Umuceri twawushora abakaduhembera igihe.”

Undi ati: “icyifuzo ni uko habaho amakoperative avuguruye kandi umuturage yashora imyaka agahemberwa ku giciro kigaragara kugira ngo ubone uko witeza imbere kuko umuntu ahinga ashaka gutera imbere, ntabwo aba ashaka gusubira inyuma.”

RUTABURINGOGA Gerome; Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya imiterere y’iki kibazo, abahinzi bagafashwa.

Ati: “ ibyo ntabwo tubizi, reka tubikurikirane…abayobozi babo babibazwa.”

Umwaka ushinze Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yari yashyizeho ibiciro ntarengwa by'umuceri wo mu Rwanda, isaba abahinzi kujya bawugurisha ku nganda zemewe.

Kuba hakiri abataka ko ibyashyizweho bitubahirizwa uko biri, ni ikigaragaza ko hagikenewe ubugenzuzi kugira ngo aba bahinzi b'umuceri bawuhinge kandi ubateze imbere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Feb 9, 2024 - 10:45