Gicumbi-Miyove: Abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro baratabaza

Abakora mu mirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu murenge wa Miyove baravuga ko hari abari gupfa kubera uburwayi bakomora mo baterwa no kutitabwa ho. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB ruvuga ko ruri gufatanya n'inzego zibanze mu kureba niba ibirombe byujuje ibisabwa, bakumire izo mpfu.

kwamamaza

Ngaboyabahizi hamwe na bagenzi be bose bahuje imibereho bakomora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi. Ubwo baganiraga n'umunyamakuru wa Isango Star, barondoye abamaze kuhasiga ubuzima mu bubyo batekereza ko bazira ubu bucukuzi.

Ngaboyabahizi, yagize ati:" Mu bapfuye harimo ba Nyonga, Barahirwa....ni benshi ntabwo twabavamo."

Mugenzi we yungamo ati:"Ubundi twebwe ni nk'aho turi inkorera gahato! Urumva abagore bari kubabaza ngo abana b'imfubyi bazasigara hehe! Nyine bazasigara hehe, ko upfa ibintu byose warabimaze!"

Undi ati"Ubundi nibadafata umwanzuro barabura abantu, inaha harasigara ubusa!" " hari benshi barwaye!"

"Urajya mu cyobo gifunze ho ibyugi byinshi cyane, ubundi ...byabura kutakwica? Ni ugukoresha nabi cyane, ibyo ntibikwiye kubaho rwose."

Banavuga ko uretse kutitabwa ho nk'abakora iyi mirimo, n'ugiriye ikibazo muri aka kazi ntagikutikirana agira, arirwariza yakwibura agapfa.

Umuturage umwe yagize ati:"  Ntacyo bakurengeraho, udafite mitueli cyangwa se ...niba nta mbaraga, ujya mu rugo ugahita urangira. Hari n'abantu benshi bagiye bapfa bazize ibintu byabo nuko bakavuga ngo bariya ni babandi batemewe n’amategeko kandi baguye mu byobo byabo. Nta kintu bajya babaha."

Undi ati:"Urirwariza, nta kintu bakongerera ho. Iyo urwaye urirwariza."

Ntihinyuzwa Narcisse uhagarariye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa na Ngari Campany, avuga ko atemeranya n'abavuga ibi.

Yagize ati:" Ntabwo mvuze ngo abo mwabonanye bose aba ari igihigu, ariko abantu benshi ushobora gusanga barimo cyangwa se bavugira umuvandimwe.  Birumvikana neza ko icyo uzavuga ikirusha inyungu z'umuntu ubibamo kubera ko ufite mo inyungu ziri indirect."

Ntirenganya Jean Claude; umukozi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, avuga ko batangiye gufatanya n'inzego zibanze mu gukurikirana neza imiterere yicyo kibazo.

Aganira n'Isango Star, yagize ati:" Iki ni ikibazo kimenyekaniye aha tuhageze, uretse ko ibikorwa nk'ibyo by’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bihari, koko biranashoboka ko hari ababiburiyemo ubuzima."

"Ariko by'umwihariko, mwabonye ko turi kumwe n'abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri, ndetse n'ubuyobozi bw'inzego bwite za Leta. Twese tugiye gufatanyiza hamwe, turamenya mu by'ukuri, ese izo mpfu hari abazifitemo uruhare? Nibigaragara ko hari abazifitemo uduhare, amategeko azubahirizwa."

Ikibazo cy'uburwayi gihurirwa ho n'abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakigaragaje bashize amanga, cyane ko bahamya ko hari nabo kimaze gupfakaza ntibagire icyo bafashwa.

Inzego zubuvuzi muri aka gace nazo zivugako hari abo zisangana iburwayi bwubuhumekero kandi hariko nubudakira.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Gicumbi.

 Jul 11, 2025 - 12:05