
Gaz yo mu Kivu izatangira gukoreshwa mu gihembwe cya mbere cya 2028
Apr 6, 2026 - 07:49
kwamamaza
Minisiteri y'ibikorwaremezo yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2028 ari bwo gaz yo gutekesha izatangira kugera ku baturage, ikuwe mu Kiyaga cya Kivu, mu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na sosiyete Gasmeth Energy, ugamije koroshya kubona gaz no kugabanya itumizwa mu mahanga.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, ku wa 5 Mata (04) 2026, mu kiganiro urubuga rw'itangazamakuru cyagarukaga ku ngamba z'u Rwanda mu guhangana n'izamuka ry’ibiciro bya peteroli yahuriyemo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi.
Minisitiri Amb. Uwihanganye yavuze ko uwo mushinga ugeze kure, ku buryo mu 2028 gaz izaba itangiye kuboneka ku baturage benshi, cyane cyane mu mashuri, ibitaro n’ahandi hahurira abantu benshi.
Uyu mushinga watangiye mu 2019, ubwo Leta y’u Rwanda yasinyanaga amasezerano y’imyaka 25 na sosiyete Gasmeth Energy, yo gucukura no gutunganya gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu. Ndetse biteganyijwe ko iyi sosiyete izajya icukura metero kibe miliyoni 40 za gaz ku munsi.
Iyi gaz izifashishwa mu guteka, mu nganda no mu binyabiziga, kandi ishobora kugera mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 na 400 hashingiwe ku ikoreshwa ryayo mu guteka.
Tariki ya 18 Kanama 2022, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ry’uruganda ruzatunganya iyi gaz mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, hakurikiraho imirimo y’ibanze. Kuri ubu, uwo mushinga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.
Amb. Uwihanganye yavuze ko gaz yo mu Kivu isanzwe ikoreshwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi, aho u Rwanda rufite inganda eshatu zikora uwo muriro.
Zirimo urwa Shema Power ruherereye mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019 rukarangira muri Gashyantare (02) 2024, rutwaye miliyari 400 Frw. Hari kandi urw’i Karongi rwitwa KivuWatt, ndetse n’urundi ruherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri ruzajya rutanga megawatt 185, ruteganyijwe gutangira gukora mu 2029/2030.
Ku bijyanye n’ikoreshwa rya gaz mu gutekesha, Minisitiri Amb. Uwihanganye yavuze ko izibandwaho cyane ku baturage benshi bahurira hamwe, nk’amashuri, ibitaro n’amagororero,
Ati:"Tuzayikoresha cyane cyane ku bantu benshi. Amashuri, ibitaro, abatuye hamwe ari benshi, amagororero. Ni ibintu bizafasha cyane kuko bizagabanya abashaka iyi yo mu macupa abaturage bakayikoresha bonyine."
Yagaragaje ko uyu mushinga uri mu bice bitatu, aho icya mbere nikigenda neza, u Rwanda ruzakomeza kwagura ku buryo ruzagera aho rugabanya gaz rutumiza mu mahanga.
Mu rwego rwo gukomeza kwihaza kuri Gaz yo gutekesha, u Rwanda kandi ruri no kubaka ibigega bya gaz bifite ubushobozi bwo kubika toni miliyoni 9000, bikazatangira gushyirwamo gaz mu kwezi kwa munani, uyu mwaka.
Ibi byagarutsweho mu gihe hirya no hino ku Isi ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli na gaz bikomeje kuzamuka bitewe n'ifungwa ry'umuyoboro wa Hormuz kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ya Amerika, Israel na Iran.
Iyi ntambara yatumye ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli na gaz bizamuka ku isoko ryo mu Rwanda. Kuri Société Pétrolière Limited (SP), ikilo cya gaz kigura 1954 Frw, ndetse muri rusange icupa ry’ibilo bitandatu rikagura hagati ya 11,670 Frw na 15,000Frws mu gihe iry’ibilo 12 rigura 28,000 Frw, iry'ibiro 15 rikagura 33 000 Frw, 20kg rikagura ibihumbi 45, naho irya 40 kg rikagura ibihumbi 80.
Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko Leta itagena ibiciro bya gaz, kuko bigenwa n’abacuruzi bayitumiza mu mahanga, hashingiwe ku biciro baranguriraho n’uko biteganya kurangura ubutaha.
Kugeza ubu, U Rwanda rufite intego yo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa birimo inkwi n’amakara, ku buryo bitarenze mu 2030 abazikoresha bazaba bagabanutse bakagera nibura kuri 42%, mu rwego rwo guteza imbere ingufu zisukuye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


