
Gakenke: Barasaba ko abagore batorerwa ku bahagararira bazazamura abo mu cyaro
Jul 17, 2024 - 13:43
Abagore bahagarariye abandi batoye abazajya mu nteko ishingamategeko barasaba abazatorwa kuzabahagarira neza bakamenya ibigikenewe ngo umugore wo mu cyaro aterimbere.
kwamamaza
Ibikorwa byo gutora abagore bahagarariye abandi mu nteko ishinga amategeko hirya no himo mu gihugu byabereye mu tugari n’imidugudu ku ya 16 Nyakanga (07), 2024.
Mu murenge wa Cyabingo wo mu karere ka Gakenke, ho mu ntara y’Amajyarugu, aya matora yabereye ku ishuri ribanza rya Gakoro, aho bamwe mu bagore bahatoreye bavuga ko ibi bikorwa byegenze neza kandi batoye abo bizeye.
Umwe ati: “yavuze ko azatugeza ku iterambere kandi akaduha kwisobanukirwa, tukamenya agaciro kacu.”
Undi ati: “ byagenze neza, gutora twari twabukereye kandi twishimye.”
Basaba abo bagiriye icyizere ko nibatsinda amatora bazita ku byifuzo by’abagore bo mu cyaro kugira ngo nabo batere imbere.
Umwe ati: “nta myuga igaragara iri mu cyaro, atuvuganiye… atuvuganiye! Nta masoko dufite mu bijyanye n’ububoshyi. N’abagore bo mu cyaro, hari igihe dukora ubukorikori ariko tukabura isoko, nabyo batuvuganira nk’abagore dukora imyuga tukabona isoko.”
Undi ati: “abadamu bo mu cyaro tumaze kumenya kwiteza imbere ariko turacyari hasi mu bikorwa byo kwiteza imbere. Hari aho abadamu bitinya, bafite ubwoba bwo kujya mu nzego z’ubuyobozi cyangwa mu kwiteza imbere mu mashyirahamwe runaka kandi abadamu bagomba kugira amashyirahamwe kugira ngo bajye bayahuriramo.”
Abandi bagore bavuga ko abo mu cyari bapfukiranwa! Ati: “hari uburyo tutazi tubadupfukiranwa, rero mu iterambere bakatuvugira mbese ubuzima bukagenda neza. Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza ni uko yaba afite imikorere.”
Ibikorwa byo gutora abagore bahagarariye abandi muri rusange byagenze neza mu karere ka gakenke kuko aheshi byitabiriwe ku rwego rwo hejuru, nkuko bishimangirwa na bamwe mu bakozi ba Kimisiyo y’igihugu ya matora bari bahagarariye amasite.
Ubwo aya matora yabaga, Isango Star yageze kuri site ya Gakoro , MUSABYIMANA Clemance wari ayihagarariye, yagize ati: “ yatangiye saa yine nkuko byari biteganyijwe mu gihugu. Hamaze gutora abagore 50, hasigaye 15. Byagenze neza cyane kandi twizere ko nabo basigaye baritabira kuko bari gukanguka….”
Mu ntara y’amajyaruguru hakenewe abagore 4 bo kujya mu nteko ishingamategeko muri 34 biyamamaje. Uretse abakora ububoshi butagira icyo bubamariye bifuza ko bwatezwa imbere, hari abagore bo mu bice by’icyaro bimwe basaba ibirimo kuzafashwa bagahugikira kugana ibigo by’imari nuko umugore wo mu cyaro agakataza mu iterambere.
@ Emmanuel BIZIMANA /Isango Star - Gakenke.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


