Gakenke: Abahinze ibijumba barataka igihombo nyuma yo gupfira mu mirima

Abahinze ibijumba bose barataka inzara kuko barabikura bakabisangamo ibisimba bakabita mu mirima ngo kuko n’amatungo atabirya.

kwamamaza

Abataka iki gihombo cyuko bahinze ibijumba bakaba babikura bagasangamo ibisimba bakabita mu mirima ni abaturage bo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke.

Umwe ati "inzara iratwica kubera ibijumba byaboreye mu mirima, turi kujya gukura ntitugire icyo tubona tugasanga byagiyemo inyo, nta kijumba turi kubona, ubu birunze mu mirima, ingurube n'inka ntabwo zabirya kuko ni ibintu utaha amatungo".     

Nkuko bigaraga ibijumba birunze mu mirima, bagasaba ko byibura bafashwa bagahabwa indi migozi yo guhinga kugirango bime icyuho cy'inzara y'ahazaza.

Undi ati "guhera muri uku kwezi kwa 11 turaba dufite inzara idasanzwe, duhangayikishijwe n'imbuto y'imigozi, duhangayikishijwe nuko twateye ibigori none twabuze uko tubibagara kubera izuba".   

Ni ikibazo ubuyobozi bw'akarere ka Gakenke buvuga ko bishobora kuba byaratewe nuko aba bahinzi bahinze mu gihe cy'izuba bikamungwa, gusa bukavuga ko bugiye koherezayo aba tekenisiye b'akarere hakamenyekana neza imizi y'ikibazo mbere yo kongera guhinga nkuko umuyobozi w'aka karere wungirijwe ushinzwe iterambere ry'ubukungu Niyonsenga Aime François abivuga.

Ati "turaza koherezayo abakozi babishinzwe b'impuguke kugirango baturebere niba hari ikindi kibazo cyaba cyarateye icyo kibazo kitari uko bisanzwe bizwi kugirango batwigire bamenye icyakorwa".  

Aha mu murenge wa Cyabingo w’akarere ka Gakenke ubusanzwe bahinga ibijumba, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi bihingwa bahinduranya gusa ubu hari hatahiwe ibijumba kuburyo hafi ya bose aribyo bari barahinze bigapfa bikazanamo ibisimba mo imbere kuburyo n'abagerageje kubikura babita mu mirima kuko n’amatungo atabirya.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Gakenke.

 Oct 21, 2024 - 07:42