
Gahunda y'ijwi ry'umurwayi yafashije mu kuzamura serivise zitangirwa kwa muganga
Jul 11, 2024 - 15:05
Inzego zubuzima ziravuga ko hari byinshi byakozwe mu kunoza servise zihabwa abarwayi kwa muganga. Ibi byagezweho binyuze muri gahunda yiswe ijwi ryumurwayi, aho yitaweho agategwa amatwi, ibitekerezo bye ndetse nuburenganzira bwe bigahabwa agaciro.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho mugihe gahunda ya guverinoma yimyaka 7 iri kugana ku musozo.
Gahunda yijwi rr'umurwayi yashyizweho na ministeri yy'ubuzima gamije guha umurwayi ijambo kubimukorerwa ndetse no guhabwa amakuru igihe ageze kwa muganga.
Aha niho bamwe mu barwayi Isango Star yasanze ku kigo nderabuzima cya Rugarama mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko iyi gahunda yabahaye umwanya wo kubaza no kugaragaza bimwe mu bibazo bahuraga na byo iyo bajyaga kwa muganga ariko bakabura uwo babibwira. Bavuga ko ubu serivise bazihabwa neza.
Umwe ati:" ubu mbona ari byiza kuko najyaga nsanga nk'umurwayi arembye ukabona ntibamwitayeho ariko ubu bosigaye bimeze neza."
Undi muturage ati:" mbere wasangaga umurwayi yirirwa kwa muganga, rimwe na rimwe ukanayoba utazi aho ujya aho ariho. Ariko ubu byarahindutse kuko urahagera bakakubwira bati'urabanza uce aha ngaha'. Nibura ubona ko hariho itandukaniro ku Murray kuko niba uje kwa muganga, icyo ubona kitagenda neza uba ufite uburenganzira bwo kwandika ukavuga uti ' iki ntabwo nacyishimiye."
Umubyeyi umwe yinze mury'aba ati:" kerabtwashoboraga no kurara kwa muganga tutavuwe cyangwa se ntiduhabwe imiti ku gihe, ugasanga bakererewe kuduha serivise. Tugenda twandika tugashyiramo ibitagenze neza nuko bigakosorwa. Nka mbere twazaga kwipimisha inda noneho ugasanga ntibadukurikiranye neza ariko ubu basigaye batwitaho, nta kibazo."

MUJIJI Slivie; umuyobozi wikigo nderabuzima cya Rugarama, avuga ko gahunda yijwi ryumurwayi yatumye abaturage bagira amakuru kandi ihwitura na bamwe mu bakozi bo kwa muganga ku guha agaciro umurwayi.
Ahamya ko bibafasha kurushaho kunoza serivisi batanga, ati:" uri iyi myaka irindi, ku kijyanye n'ijwi ry'umurwayi, ibintu byinshi byarahindutse kuko umuturage akubwira ibigenda, ibitagenda, akakubwira ibigomba guhinduka kandi twagiye tubishyira mu bikorwa. Tubona hari ikintu byatanze kuko tujya inama ucyo twakora kugira ngo servise zigende neza, tubahe ibyo bagenewe, ijwi ryabo tukariha agaciro, ibitekerezo byabo, ibyifuzo byabo tukabiha agaciro kuko ocyo tuba dushaka nuko habaho kunyurwa 100%"
Yongeraho ko" ubundi umurwayi afite n'uburenganzira bw'ibimukorerwa".
MAHORO Julien NIYINGABIRA; umuvugizi wa minisiteri yubuzima, avuga ko kuva iyi gahunda yijwi ryumurwayi yajyaho yatanze umusaruro kuko hari ibitagenda byagaragajwe n'abagana ibigo byubuvuzi byakosowe .
Ati:" hari byinshi byakozwe mu mavuriro kugira ngo umuturage arusheho kwishimira serivise ahabwa. Hakaba harabayeho korohereza umuturage ibyo yifuza ko yakorerwa mu buryo bumworoheye. Hirya no hino mu bitaro no kuri centre de sante hashyizweho idusanduku tw'ibitekerezo. Utwo dusanduku dutuma umuturage agaragaza ibyo yifuza. Iyi gahunda yatanze umusaruro, cyane cyane mu kuvugurura uburyo serivise zo lwa muganga zitangwa."
" gahunda y'ijwi ry'umurwayi ni gahunda ituma twemera kunengwa aho ibintu bitagenze neza kugira ngo bikosoke. Icyo dushyize imbere; yaba muri gahunda ya guverinoma y'imyaka itanu ni ugukomeza kunoza no gutega amatwi umurwayi kugira ngo twelve neza icyo yifuza. Niba yasobanuriwe ubuvuzi agiye guhabwa, twagize ibanga mu buvuzi bwe cyangwa se burwayi bwe. Dufite gahunda yo kurushaho kunoza ihanahanamakuru hagati y'inzego z'ubuzima n'umuturage cyangwa umurwayi ari nawe ugenerwa ibikorwa n'inzego z'ubuzima mu Rwanda."
Ijwi ryumurwayi ni gahunda yatangijwe na Minisiteri yUbuzima (MINISANTE) mu mwaka wa 2018. Ni mugihe gahunda ya guverinoma yimyaka irindwi yari imaze umwaka umwe gusa ijyaho igamije ko umurwayi, umurwaza, umuganga ndetse nundi wese ugaragaza ibitagenda nibyashyigikirwa mu buvuzi.
Raporo yIkigo cyIgihugu gishinzwe imiyoborere yo muri 2023, igaragaza ko abaturage bishimira serivisi zubuzima ku gupimo cya 85.22% mu gihe urwego rwubuzima rwo rwashakaga kugera kuri nibura 90.0%.
Aha niho urwego rwubuzima ruvuga ko muri gahunda ya guverinoma yimyaka 5 irimbere bagiye kurushaho kunoza iyi gahunda ikazagera ku 100%.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/2I4KBPIQ_24?si=qksCFIFumQazwsZm" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


