
#FresheriKuIshuri: Ababyeyi n'abayobozi b'ibigo by’amashuri mashuri barasabwa kugira isuku umusingi w’uburezi bufite ireme (Amafoto)
Jan 12, 2026 - 15:08
Leta y’u Rwanda yasabye ubuyobozi bw’amashuri, abarimu n'ababyeyi gushyira isuku ku isonga ry’uburezi, kuko ari umusingi w’ubuzima bwiza n’imyigire myiza y’abanyeshuri. Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri mu bigo by’amashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
kwamamaza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abarimu n’ubuyobozi bw’amashuri gushyiraho gahunda ihamye y’isuku, kugira ngo isuku n’isukura bibe umusingi w’uburere n’uburezi bufite ireme. Yabitangarije mu rwunge rw’amashuri rwa Dihiro riherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Muri gikorwa kigamije gufasha abanyeshuri kumva akamaro k’isuku no kuyigira umuco kuyigira umuco wa buri munsi. Yavuze ko isuku ifasha abanyeshuri kwiga neza. Muri iki gikorwa, hanatewe ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ubukangurambaga bwa FresheriKuIshuri bwatangiriye no ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Bwabereye muri Centre Scolaire Notre Dame de Fatima, aho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée, yasuye iri shuri akerekwa ibikorwa by’isuku bihakorerwa.
Abanyeshuri 1,074 biga muri iri shuri bakanguriwe kugira isuku y’umubiri ndetse basabwa kwambara impuzankano isukuye n' inkweto ziboneye. Bakanguriwe kogosha umusatsi no guca inzara no kwigira ahantu hasukuye.
Naho mu Mujyi wa Kigali, iyi gahunda yatangijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Karembure. Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yifatanyije n’abanyeshuri, ubuyobozi bw’ishuri ndetse n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyabanzirijwe n’umuganda, hatunganywa ubusitani bw’ishuri. Ndetse abanyeshuri batozwa gukaraba intoki neza.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Karembure, Soeur Edith Uwimbabazi, yavuze ko bazakurikiza urugero bahawe, isuku bakayigira umuco. Yashimangiye ko bazayishyira mu mashuri no mu bwiherero.
Yagize ati: "Twiyemeje gukurikiza urugero mwatweretse uyu munsi, tugira isuku ku mubiri wacu, abanyeshuri bakiyitaho, tukagira isuku mu ishuri, mu bwiherero n’ahandi hose. Kandi tubizeje ko tuzabigira umuco kuri iri shuri ryacu.”
Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Urujeni Martine; Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, yavuze ko gahunda ya FresheriKuIshuri yuzuzanya na IsukuHose. Yanavuze ko isuku izakomeza kugenzurwa mu bigo by’amashuri.
Ati:"Iyi gahunda ije ishimangira ubugenzuzi twari twatangiye bwo kugenzura isuku mu bigo by’amashuri, duhereye ku myambaro y’abanyeshuri, kuza ku ishuri biyuhagiye, bogeje amenyo; n’uburyo bagira isuku aho bigira n’aho baba. Isuku Tuzakomeza kuyigira umuco.”

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko isuku iri ku mwanya wa mbere, asaba abanyeshuri kwigenzura mbere yo kujya ku ishuri. Yasabye ababyeyi kugenzura isuku y’abana babo, abarimu nabo bakaba intangarugero.
Ati:"Ni yo mpamvu ababyeyi dufatanya kurerera u Rwanda mugomba kugenzura Isuku y’abana, bagakaraba, bakoza amenyo, bakambara imyenda ifuze, maze bakaza ku ishuri bemye, bacyeye, kuko bibafasha kugira ngo bige neza.”
Yashimangiye ko isuku atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari umuco Nyarwanda. Yasabye amashuri yose yo mu Rwanda kuyigira umusingi w’uburezi bufite ireme.
Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa hirya no hino mu gihugu:











Ubwo Hatangizwaga ubukangurambaga FresheriKuIshuri Iburasirazuba



Ubukangurambaga bwa FresheriKuIshuri mu Majyaruguru



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


