
Ese koko ikibazo cy'ibitambaro bihenze mu Rwanda cyaba kigiye kubonerwa umuti?
Apr 21, 2026 - 10:27
Mu gihe ibiciro by’ibitambaro bikomeje gutuma imyambaro ihenda ku banyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza gahunda yo gutunganya cotton ikomoka muri Afurika ikabyazwamo indodo n’ibitambaro bikorerwa imbere mu gihugu, igamije kugabanya ibitumizwa mu mahanga no koroshya ibiciro by’imyambaro ku banyarwanda.
kwamamaza
Mu gihe ibitambaro bikomeje guhenda ku isoko ryo mu Rwanda bitewe ahanini n’ibitumizwa mu mahanga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiye gushyira imbaraga mu kubyikorera imbere mu gihugu, bigendeye ku gushinga uruganda rutunganya Cotton.
Minisitiri Sebahizi Prudence yavuze ko hari umushoramari uzashora imari mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, aho hazajya hatunganyirizwa cotton ikomoka muri Afurika igahindurwamo indodo zizavamo ibitambaro n’imyenda. Iyi gahunda igamije kugabanya cyane ibitambaro byatumizwaga mu mahanga, cyane cyane mu bihugu birimo n’u Bushinwa.
Yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe akomeye kuko hafi 40% ya cotton ikoreshwa ku isi ituruka mu bihugu bibiri byo kuri uyu mugabane, bityo u Rwanda rukaba rugiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu rwego rwo guteza imbere inganda zarwo.
Iyi politiki ihura n’intego ya Guverinoma yo kongera ikoreshwa ry’imyenda ikorerwa mu Rwanda, aho byari biteganyijwe ko abambara iyo myenda bazava kuri 5% bakagera kuri 100% mu myaka iri imbere.
Uretse urwego rw’imyambaro, Guverinoma iri no gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, hagamijwe ko igihingwa kimwe cyabyazwamo ibiribwa bitandukanye nk'uko hari inbhugu byateye imbere.
Hari kandi izindi nganda zikomeje gutezwa imbere mu gihugu, zirimo urukora amakaro yo mu bwoko butandukanye ruherereye muri Muhanga, urukora ibyuma mu mabuye rubanje kuyashongesha ruri Musanze n’urukora ibirahure mu musenyi rwubatse Kicukiro, byose bikaba bigamije kongera ibikorerwa imbere mu gihugu no kugabanya ibitumizwa hanze.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa inganda zirenga 1300 zikora ibicuruzwa bitandukanye, zifasha mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo.
Mu gihe ibitambaro byatangira gukorerwa mu Rwanda, bishobora kugira ingaruka ku kiguzi cy'ibitambaro bivugwa nk'impamvu ituma imyenda yakorewe imbere mu gihugu ihenda kurusha n'iva hanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


