
Kicukiro: Ababyeyi barerera mu ishuri rya E.P Bigo barasaba guhabwa imyenda y'ishuri y'abana
Feb 22, 2025 - 09:15
Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga, ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Bigo riherereye mu kagari ka Nyarurama, barataka basaba ko abana babo babona imyanda y'ishuri bishyuye kuva iri shuri ritangiye mu mwaka wa 2021, bakavuga ko bakwiye kurenganurwa abana babo bagahabwa umwambaro w’ishuri nk'abandi.
kwamamaza
Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri ribanza rya Bigo riherereye mu kagari ka Nyarurama mu karere ka Kicukiro bagaragaza ko barenganyijwe n'iki kigo kuko bishyuye amafaranga y’umwambaro w’ishuri amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umwe ati "imyaka ibaye 2 hari ababyeyi bishyuye batarabona imyenda y'ishuri y'abana, ikibazo gihari gikomeye umubitsi twari dufite yaragiye haza undi, uwo mushya uhari iyo tumubajije ibijyanye nabyo adusubiza ko tugomba kubaza uwo twabihaye".
Ubuyobozi bw'iki kigo kuri iki kibazo busobanura ko ibyo bibazo byabayeho mbere ariko ko ubu abahuye n'iki kibazo kigiye guhita gikemuka.
Biramahire Clement umuyobozi w'iki kigo ati "dufite urutonde, dufite amazina y'umwana, dufite n'ikintu atabonye icyo gihe, ubu imyenda irahari yaraje".
Ni ikibazo ubuyobozi bw’akagari buvuga ko butari buzi ariko ko bugiye kugikurikirana kimwe n'ibindi bibazo bihari bigakemuka.
Ndahimana Pierre Claver wayoboraga akagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga ati "icyo kibazo ntabwo narinkizi byasaba ko dukurikirana tukumva uko bimeze".
Iri shuri ribanza ryafunguye imiryango muri 2021 rifite ibyumba by’amashuri 21 byigirwamo n'abana 2000 bakagira abarimu 24, nubwo ari ishuri ryegerejwe abaturage ariko rifite ubucucike cyane kuko icyumba kimwe cyigirwamo abana 140, sibyo gusa kuko hari n'ibindi bibazo biterwa n'ubwiherero budahagije ndetse n'ikibazo cy'abakozi bo mugikoni badahagije bitewe n'ingano y’abana ndetse n'ikibazo cy'amazi menshi ava kuri aya mashuri agasenyera abaturage.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi /. Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


