Ebola imaze guhitana abarenga 90 muri RDC, u Rwanda rwafunze imipaka yarwo

Icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hamaze kubarurwa abarenga 350 bakekwaho kwandura n’abagera kuri 91 bamaze guhitanwa na cyo, ndetse impungenge ku ry’iki cyorezo zikaba zikomeje kwiyongera. Ni mu gihe u Rwanda rwafunze by’agateganyo imipaka ihuza Rubavu na Goma mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyambuka.

kwamamaza

Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Samuel Roger Kamba, ku wa 17 Gicurasi (05) 2026, yatangaje ko abarwayi 59 ba Ebola bari kuvurirwa mu bigo bitandukanye biri i Bunia na Mongwalu, nk' ibice byibasiwe cyane n’iki cyorezo.

Yavuze ko Leta ya RDC yatangiye kongera ubushobozi bwo kwakira abarwayi, hubakwa ibigo bishya byo kuvuriramo Ebola i Rwampara, Mongwalu na Bunia, ndetse hamaze kugezwa amahema n’ibikoresho by’ibanze byo gutangira ibikorwa byo kwakira abarwayi.

Iki cyorezo cyatewe n’ubwoko bwa virusi bwa Bundibugyo, aho Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo, CDC Africa, cyatangaje ko kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byihariye biraboneka byo kuyivura, ibikomeje gutuma impungenge ziyongera mu karere.

Mu Mujyi wa Bunia, ibitaro n’ibigo nderabuzima bikomeje kuremererwa n’umubare munini w’abarwayi. Umurwayi wa mbere bivugwa ko yari umuforomokazi winjiye mu bitaro ku wa 24 Mata (04) 2026 afite umuriro, ari kuruka no kuva amaraso, mbere y’uko indwara ikwira mu bice bya Bunia, Mungwalu na Rwampara.

Ku rundi ruhande, Prof. Jean-Jacques Muyembe, uyobora Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuzima muri RDC (INRB), yavuze ko habonetse undi murwayi wa Ebola mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, nyuma yo kwanduzwa n’umugabo we wapfiriye i Bunia.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashyize iki cyorezo mu rwego rw’ibibazo by’ubuzima bihangayikishije Isi, ari na rwo rwego rwa kabiri rwo hejuru mu rwego mpuzamahanga.

Nubwo nta rukingo cyangwa umuti byihariye bihari, Prof. Muyembe yasabye abaturage kudakuka umutima, avuga ko mu nshuro 17 icyorezo cya Ebola kigaragaye muri RDC, inshuro 15 zashoboye kugenzurwa hatifashishijwe urukingo cyangwa umuti wihariye.

Agize ati:“Ntitugomba kugira ubwoba. Ubundi buryo bwo gukumira buracyafite akamaro.”

Abashinzwe ubuzima bakomeje kwibanda ku gushyira abarwayi mu kato, gukurikirana abo bahuye na bo, gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa no gushyingura mu buryo bwizewe.

Ishyirahamwe ry'abaganga batagira umupaka -Médecins Sans Frontières (MSF) ryatangaje ko riri gutegura ubutabazi bwihuse, rigaragaza ko umuvuduko icyorezo kiri gukwirakwiraho uhangayikishije cyane, cyane cyane nyuma y’uko Uganda na yo yatangaje abantu banduye bakomoka muri RDC.

OMS na PAM byagejeje i Bunia toni eshanu z’ibikoresho birimo udupfukamunwa, uturindantoki, imyambaro y’abaganga, chlorine n’ibikoresho byo gusukura ibitaro, hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda ubwandu.

Hanoherejwe kandi inzobere zigera kuri 40 zirimo abakora mu kigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse i Kinshasa n’abakozi ba OMS kugira ngo bafashe mu kwita ku barwayi no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

U Rwanda rwafunze imipaka ya iruhuza na Goma

Mu Rwanda, kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 17 Gicurasi (05) 2026, hafashwe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imipaka ya Petite Barrière, Grande Barrière na Kabuhanga ihuza Rubavu na Goma, ndetse ubuyobozi busaba ko n'inzira zinyurwamo mu buryo butemewe n’amategeko zigenzurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda abaturage.

Nubwo bimeze bityo, abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagaragaje impungenge z’ingaruka ku mibereho yabo, basaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gukomeza ubucuruzi butangiza ubuzima.

Kugeza ubu, imipaka ihuza Rusizi na Bukavu iracyafunguye, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gusuzuma abantu bose baturuka muri RDC.

@Radio Okapi, Igihe

 May 18, 2026 - 09:33