Chorale de Kigali yavuze byinshi ku gitaramo kizabera muri Camp Kigali

Chorale de Kigali ni imwe muri Chorale zimaze kuba ubukombe hano mu Rwanda, ikaba iri mu myiteguro y’igitaramo ngaruka mwaka ifite tariki ya 16 Ukuboza 2022.

kwamamaza

Mu kiganiro Sunday Night kiba ku Isango Star, iyi Chorale yavuye imuzi imitegurire y’iki gitaramo kigiye kuba kunshuro ya 9, aho bavuze ko iki gitaramo bahisemo kugikorera  muri Camp Kigali kuko babonye ko ari hagati mu mugi kandi horoheye buri wese kuhagera, ikindi kandi bakaba barafashe Sale ngari yakira ibihumbi bine bisaga, bakaba barakoze ama tike ahwanye n'imyanya irimo kuburyo umuntu uzagura tike ye atazaza ngo abure umwanya we kandi yarishyuye.

Mu rwego rwo guha urubuga abakunzi babo bashyizeho gutora indirimbo Chorale de Kigali batoranyamo indirimbo 3 zakunzwe kuruta izindi kugirango bitegure kuziririmba neza cyane, bitabujijwe ko n'izindi abakunzi babo bazasaba zitazaririmbwa,kurubu bafite ibikoresho byishi kandi abacuranzi bagize igihe kinini cyo kwitozanya n'abaririmbyi.

Kuri ubu ibiciro byo kwinjira muri VIP ni amafaranga 20,000 ahasigaye hose ni amafaranga 10,000 gusa.

Chorale de Kigali yashinzwe mu mwaka 1960 ishizwe n’abahanga mu by'umuziki bari bavuye kwiga muma Seminar, batangira ari abagabo gusa, Chorale de Kigali yagize ubuzima gatozi mu mwaka 1987 ndetse nibwo abari n'abategarugori bambere binjiye muri Chorale de Kigali.

Iyi Chorale ifite abariribyi ( abanyamuryango) bageze kw'ijana na mirongo itanu (150).

Inkuru ya Kamarebe Nailla Isango Star

 Dec 13, 2022 - 14:09