BURERA: Haracyagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 baravuga ko nyuma y’imyaka 30 ihagaritswe, aha iwabo hakigaragara ingengabitekerezo haba mu nzego z’ubuyobozi bwaho no mu baturage. Ubuyobozi bw’akarere bwemera ko iki kibazo gihari ariko bukavuga ko hari ingamba zashyizweho kugira ngo ingengabitekerezo iharanduke .

kwamamaza

Akarere ka Burera ni kamwe mu tugize intara y’Amajyaruguru y’igihugu, mu bice byahoze ari komine Nkumba na Kidaho. Muri aka karere kandi niho haherereye  imirenge ya Rugarama na Cyanika y’uyu munsi, aho muri 1990 hatangiye kugeragerezwa Jenoside.

Gusa nyuma y’imyaka 30 ihagaritswe, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere bagaragaza ko bagihura n’ibibazo by’ingengabitekerezo , uhereye mu buyobozi bw’akarere kugeza no mu baturage.

Umwe mu barokotse yagize ati: “uba uri nko mu mayira ukumva ngo uraho mucikacumu?!  Ahandi tukumva ngo batwaye iriya bandelore yo kwibuka , bakayikura aho igenewe bakajya kuyisasira cyangwa kuyikandagiraho nka tapis.”

Undi ati: “ugiye gusobanura ingengabitekerezo ya janoside, akantu ku kandi, hari ibimenyetso bibigaragaza. Ikibazo ntabwo cyashakirwa ku muturage wo hasi, ahubwo cyashakirwa mu buyobozi mu buyobozi.”

Uretse kuba iki kibazo kigaragara kuva mu bato kugeza no mu bakuru, abarokotse jenoside bavuga ko no mu buyobozi bwaho bayibona. Bavuga ko ikitari ibanga ari uko n’inzego zashyizweho ngo zihagararire abarokotse jenoside muri aka karere nazo zigaragaza igisa n’ihezwa mu byemezo bibafatitwa.

Ibyo birushaho kuba bibi, iyo ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Burera buhezwa inyuma ku makuru areba abarokotse jenoside, nkuko bisobanurwa na NSENGIYUMVA Sebasitiye; vice Perezida wa Ibuka-Burera.

Yagize ati: “ikigaragaza ingengabitekerezo ya jenoside: ubudi ibikorwa byose bikorerwa abarokotse ni uko ubuyobozi bwakabaye bukora inama bukabyumvikanaho na komite ya Ibuka. Uyu munsi rero, bimwe mu bipimo bigaragaza ko icyo kibazo kiriho kandi gikomeye ni uko hari ibikorwa bimwe bigenerwa abagenerwabikorwa ariko ibyo byose komite ya Ibuka mu karere ka Burera ntabyo yamenye.”

“ Twagiye kubona, tubona amazu atangiye kubakwa tutazi ngo ninde bari kubakira? Inama yabyemereje hehe?! Uko kudaha agaciro abatowe bahagarariye abandi, icyo nacyo kigaragaza ko ari imyumvire ku ngengabitekerezo ya jenoside mu buyobozi.”

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Burera basanga hakenewe inyigisho zisumbuye ku baturage bakigaragaza ingengabitekerezo, ndetse no kwicarana n’ubuyobozi bwako bagasasa inzobe, nuko ikibazo cy’ingengabitekerezo kigashakirwa igisubizo kirambye nta kubeshanya.

Ati: “icya mbere hakenewe inyigisho za Ndi Umunyarwanda ku buryo bw’umwihariko mu karere. Icya kabiri, ntekereza ko habayeho platform nto y’ubuyobozi  n’ubwa  Ibuka bivugirwamo , bagasasa inzobe.”

Gusa ubuyobozi bw’aka karere nabwo bwemeza ko iki kibazo cy’ingengabitekerezo gihari ariko hari umurongo ngenderwaho washizweho kugira ngo hakimakazwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’isano muzi, nkuko bivugwa na MUKAMANA Soline; umuyobozi w’aka karere.

Yagize ati: “ Mu karere ka Burera hakiri ingengabitekerezo n’amacakubiri, kuko biri mu nshingano zacu ni ugukomeza gukangurira abaturage bagifite ingengabitekerezo [ nkuko nabibabwiye] ko uwo mwanda mwanda bawituma, ukabavamo.”

Inama y’ubumwe n’ubudaheranwa yabaye ku italiki 11 Ukubiza (12) k’ umwaka ushize w’ 2023, iyobowe na guverineri w’intara y’Amajyaruguru, yize ku bumwe n’ubudaheranwa ariko yagaragariyemo ko harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ishingiye ku cyenewabo. Ibyo bituma nta muntu waturuka hanze y’akarere ngo abameneremo.

Ibi bisaba ko inzego zinyuranye zishyira hamwe mu gushaka igisubizo kirambye cy’iki kibazo kuko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mu Rwanda hari abo bivutsa amahirwe yo kugira uruhare mu terambere ry’akarere.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera 

 Apr 9, 2024 - 14:33