Burera: Bizejwe umuriro w'amashanyarazi birangira bisanze hagati y'abandi aribo badacanye

Hari imiryango yo mu murenge wa Cyanika ivuga ko yijejwe guhabwa umuriro w'amashanyarazi ndetse ikanagura ibikoresho byawo ariko ikaba itaramenye uko byahindutse kuko ariyo yasigaye hagati idacana. Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera buvuga ko bugiye gukurikirana icyateye iki kibazo bunafashe aba baturage kubona umuriro nk'abandi.

kwamamaza

Abaturage bo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagali ka Gisovu mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera bavuga ko nyuma yo kwemererwa umuriro w'amashanyarazi kandi bakabona ko imiyoboro iri kubageraho , ngo banasabwe kwesitara amazu yabo ariko uhabwa bamwe, abandi basigaramo hagati.

Ubwo baganiraga n'umunyamakuru w'Isango Star, umwe mu basigaye yagize ati: " hari abari gucana abandi ntibacane kandi barabyensitariye rimwe. Ubwo se abantu bacanye nuko wowe ntucane wakumva nta kibazo ufite kandi umuyoboro ari umwe?!"

Undi ati: " Baraje nuko batanga umuriro ariko twebwe, ingo 15 dusigaramo hagati. Tubajije mu nteko y'abaturage iba ku wa kabiri, baratubwira ngo ntawe uzasigara adacanye, ngo Leta y'ubumwe y'u Rwanda yatwemereye twese umuriro. Baranatubwira ngo nibiba ngombwa bazaduha Solar ariko na nubu twarategereje turaheba. Ubwo aho dutuye nta muriro uhari kandi twari twensitaye."

Abaturage bavuga ko batamenye impamvu y'uko gusigara hagati kandi nabo bari baramaze kugura ibikoresho by'amashanyarazi. Basaba ko nabo bafashwa bakajyana n'iterambere.

Umwe yagize ati: "Nibaze baduhe umuriro ducane, he gucana bamwe ngo abandi be gucana."

Undi ati: "bati mutuzuzanye mugire ako muduha nuko tuti ese ko none ko bavuze ko twese tuzacana, ntabwo ibyo twabikora kuko iyo yaba ari nka ruswa."

Icyakora MUKAMANA Soline; umuyobozi w'Akarere ka Burera, avuga ko bagiye kureba icyatumye aba baturage bari bijejwe umuriro w'amashanyarazi batawubona ndetse nuko bawuhabwa.

Ati: "  hari aho ipirone rica hejuru y'urugo rw'umuturage, koko biba bibabaje. Ahagiye hasigara hose n'ubundi ibikorwa by'amashanyarazi bizahagera. Ntibagire ikibazo, ubwo ni ugukorana n'abegereye abaturage: Imirenge ikareba aho hasigaye hose, aho umuyoboro unyura kugira ngo dufashe umuturage ye kubona urusinga runyura hejuru y'inzu ye kandi nta muriro ugera mu ye. Ibyo birababaza kandi namwe byabababaza. Ubwo turakorana n'inzego zibegereye kugira ngo turebe uko amashanyarazi yabageraho."

Ubusanzwe ibikorwa byo gutanga umuriro w'amashanyarazi  mu batuye Akarere ka Burera bigeze kuri 70% kandi ubuyobozi buvuga ko bikomeje kugira ngo ugere kuri bose. Aba bo mu kagali ka Gisovu banagaragaza ko babonye umuriro w'amashanyarazi byabafasha kuzamura iterambere ry'imibereho yabo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Jan 20, 2025 - 13:25