BURERA: Barataka igihombo batewe n’izuba ryabiciye imyaka

Abaturage bo mu murenge wa Ruhunde bahinze ibihingwa birimo ingano, ibigori n’ibindi baravuga ko imyaka yabo yarumbye kubera izuba ryinshi kuburyo nta kizere cyo gusarurura bafite. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko nubwo butatererana abaturage ariko bunabashishikariza kujya bitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa kuko bigoboka ababuze umusaruro.

kwamamaza

Iyo ugeze ku musozi hejuru, abaturage bagerageza kukwereka ishusho yaho bakihahinga, aho umusozi wari wambaye uruyange rw’imyaka ariko hafi yahoze hishwe n’izuba nuko ibihingwa byose biruma.

ubu inkuru iri mu murenge wa Ruhunde wo mu karere ka Burera ni uguhinga ibihingwa byiganjemo ingano, ibishimbo, ibigori n’ibindi ariko ntibasarure.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yahageraga, umuturage umwe yagize ati:”izuba ryavuye ingano zikiri hasi nuko ntizaterera.”

Undi ati: “ingano zararumbye, baziteye mu kwa gatanu nuko izuba rirava, zigenda ziba ibihwahwa. Ubu ntacyo dusaruye gihagije bitewe nuko izuba ryavuye.”

“Iyo igihungwa bagishyize ahantu, kubera imihindagurikire y’ibihe, twarahombye! Nonese ubu tuzasarura? N’ibishyimbo byarahombye, ntabwo tuzasarura.”

Ibihingwa bimwe byumiye mu mirima, naho ibindi barabirandura. Abahinzi babona nta cyizere cy’umusaruro bazabona, basaba ko inzego bireba zababa hafi kugirango batazashira imbuto kurusyo.

Umwe ati: “urabona ingano zararumbye, nta hantu twakura imbuto. Baduhaye nk’inkunga tukayibona kuko iyo tugiye guhinga, twakwikura ahakomeye.”

Undi ati: “bitewe nuko ibirere bidutenguha, Leta yaduhaga imbuto y’ibigori ariko igiye iraduha n’ingano tugahinga, n’imbuto y’ibirayi, ubu twakongera tugahinga ubwo tugiye kubona imvura y’urugaryi.”

Icyakora MUKAMANA Soline; umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko nubwo bataratererana abaturage barumbije imyaka kubera izuba, ariko banabashishikariza kwitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa kuko igoboka abahinzi.

Ati: “ubujyanama twabagira ni uko hari gahunda y’ibwishingizi bw’ibihingwa kuko ntabwo umenya uko bimeze kuko umuntu arahinga ariko hari igihe hashobora kuza Ibiza, hari igihe hashobora kuza izuba ryinshi, cyangwa nkuko ntibeze. Twabagira inama yo kujya mu bwishingizi bw’ibihingwa, turabibakangurira ariko ntabwo babyitabira kandi uko ibihe bihinduka, hari ubwo bihindukana abaturage ugasanga barahombye kandi hari ibyo baba baratanze cyangwa baratakaje bahinga.”

Uretse kuba aba bahinzi bahinze ibihingwa bikincwa n’izuba, bamwe muribo nta musaruro biteze ku mirima bahinze, hari n’abasanga kongera kubona imbuto yo guhinga bizagorana kuko ariho bahingaga.

Basaba ko bafashwa kubona indi mbuto kugirango bongere bahinge, cyane ko abenshi muri ibi bice babeshejweho n’ubuhinzi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera

 Aug 6, 2024 - 11:38