Burera: Bafite ubwoba bwo gutaha ubukwe nyuma y’ababutashye bagiye mu bitaro

Hari abaturage bo mu kagali ka Nyagahinga ko mu murenge wa Cyanika bavuga ko ubu bafite ubwoba bwo gutaha ubukwe, nyuma yo kubutaha ubugira kabiri bose bakabuvamo bajya mu bitaro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwemeza ko hari abari mu bitaro bitewe n’ inzoga z’inkorano ndetse n’ibigage byanduye banyweye mu bukwe. Gusa hari n’abatangiye koroherwa.

kwamamaza

Abatuye mu kagali Nyagahinga ko mu murenge wa cyanika, mu karere ka Burera, bavuga ko batashye ubukwe maze bugacya benshi baguwe nabi, ubu bakaba bari mu bitaro.

Umwe muribo yagize ati: “bamaze gushigisha …mbese baranyoye, bwakeye mu gitondo bose barwaye!”

Undi ati: “hari umukecuru wari wapfuye hano ruguru nuko twebwe turi guhamba, bigeze nijoro twumva ngo hari abantu banyweye ubushera none ngo babajyanye kwa Muganga. Harimo mwishwa wanjye ariko ntabwo ndajya kumusura ngo menye amakuru neza. Harimo n’indi nshuti yanjye.”

Abaturage bavuga ko nta n’iminsi ishize batashye ubundi bukwe bukagaragaramo ibimenyetso by’amahumane bikaba amayobera kuko amafunguro yagaragayemo uruvu.

Umwe ati: “hari aho baherutse guteka, kumwe abakobwa bajya guteka, noneho mugihe cyo kujya gusimbiza bumva ikintu kiraturitse nuko basanga ni urwumvu ruturikiyemo! Urwumva rutondagira ku biti, rumeze nk’umuserebanya.”

Undi ati: “ubukwe bubiri ni umusore wari wasezeranye noneho iwabo w’umukobwa niho baterse urwumvu! Naho muri ubwo bushera ni ubundi bukwe. Bwabaye bukurikiranye. Ubundi bukwe ni abari bateranye, mbese mu giterane….”

Bavuga ko byatumye bamwe bazukwa gutaha ubukwe ngo kubera gutinya kuvamo bahumanye.

Umwe ati: “twafashe umwanzuro wo kutazongera gutaha ubukwe! None se ko ari mu bavandimwe byabereye?! None twakora iki? ko uwawe ariwe uri kukugira ko! Nonese uzi ngo byaturutse kure? Byaturutse muri twe.”

Undi ati: “ turi gutinya kuko n’ubu bari kuvuga ngo tugiye gucuza ubukwe, ngo ntabwo turajyayo bari kubushyiramo….”

“ari wowe? Abo bantu bagiye kwa muganga ko bageze kuri 15!”

Icyakora Prence SEBAGABO; umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Cyanika, avuga byatewe nuko banyoye inzoga z’inkorano n’imisururu yanduye.

Ati: “ batubwira ko ari ubushera n’izindi nzoga z’inkorano bamwe bita ngo ni’ Umunini’, bamwe niko bambwiraga. Ariko inzoga z’inkorano ni inzoga mbi, nta buziranenge zifite. Kandi babikora kuburyo buciriritse, niyo mpamvu byateje kiriya kibazo.”

Anavuga bari koroherwa kandi ko icyabiteye cyahagurukiwe.

Uretse abagera kuri 40 bari gukurikiranwa n’abaganga bari muri batashye, kugeza ubu ntawe urabura ubuzima. Ni ubukwe bahumaniyemo, nyuma y’ubundi bari batashye nuko amafunguro bari kurya akagaragaramo uruvu akiri mu isafuriya, batarayarura.

Kuba hari abari gutinya kujya bataha ubukwe batinya ko bahumanywa, hari abavuga ko bikomeje gutya bizaca umuco wo gusabana no gushigikirana, bisanzwe byitabirwa muri  aka kace.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Cyanika -Burera.

 Mar 5, 2025 - 16:46