Burera: Abasheshe akanguhe barataka gukubitwa n’abana babo

Hari abageze mu myaka y'izabukuru bo mu murenge wa Rugengabagari binubira ko bari gukubitwa n'abana bibyariye. Ubuyobozi bw'akarere Burera buvuga ko buri muri gahunda yo kongera ubukangurambaga bugamije kwigisha abakiri bato umuco

kwamamaza

Abageze mu myaka y'izabukuru bo mu murenge wa Rugengabari wo mu karere ka Burera bavuga ko binubira ko bakubitwa n'abana babo.

Abasaza bashinja abana babo kubakubitira ubusa, bagasaba ko inzego bireba zakongera kubigusha umuco.

Umusaza umwe yagize ati: “baradukubita koko! Yampaye inka Data! Baradukubitaga rwose! Hari igihe wavuga ngo mbivuge kuri radio yanyumva ngo runaka yagize ibi nuko nkabura aho kurara! Batanyiyicira da!”

Mu mvugo isa n’igaragaza impamvu nk’izishingiye ku mitungo, yongeyeho ko “nibyo gusa se? ko nagasigaye aba ari ukuvuga ngo uhirimye nakajyana, none ubu ni ukumara kumuha ibintu agahita yigendera.”

Undi musaza yunzemo ati: “abana b’ubu ntitukivuga ngo batwumve! Umara kumuha ibintu byawe nukoa kakureba nk’utaramubyaye. Njyewe ndamufite ni umwe…kuki atakudiha?”

Abashehe skanguhe basaba inzego bireba kwigisha umuco na kirazira ku bana bakiri bato.

Umwe ati: “ mwe mwatuvuganira nuko abo bana mukabaha inshingano zerekeye ku babyeyi. Bakadufata nkuko natwe twabafashe.”

Undi ati: “iyo arangije amashuki nuko akabona akazi yakagombye gufasha ababyeyi kuko aba yaramureze, utwo yarafite twaramushiriyeho. Noneho nawe akagira ukuntu yamusayidira.”

Icyakora MWANANGU Theophile; umuyobozi w'akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko bari mu bukangurambaga bugamije kwigisha abakiri bato bagasubira ku muco

Yagize ati: “ubundi umwana agomba kubaha umubyeyi we. Rero urubyiruko ndarushishikariza gukora bakitabira umurimo ariko bakanubaha n’ababyeyi kuko nabo kubahwa. Rero ntabwo ari umuco kuwo twakumva ngo yakubise umubyeyi we.”

“bashishikarira gukora ibyabateza imbere, (…) bakunganira imiryango yabo kuyiteza imbere.”

Hari abibaza aho iterambere mu mwitwirire imico n'imigirire by’,abakiri bato biri guca ukubiri na kirazira z'abanyarwanda byerekeza abakiri bato.

Ku rundi ruhande, hari n’abasanga bakwiye imyigishirize ikomatanyije ku mpande zombi kuko hari n'abakuru batandukira ku muco n'imigirire bigatuma abato barambirwa.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star –Burera.

 Oct 22, 2024 - 07:56