
Birimani: Imfungwa zirenga 9000 zigiye kubabarirwa
Jan 4, 2024 - 16:11
Leta y’inzibacyuho ya Birmanie/Myanmazirenga 9 000 mu rwego rwo kwizihiza Ubwogenge bw’iki gihugu. AFP yatangaje ko ibi bigiye kuba mugihe ingabo zafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Aung San Suu Kyi muri 2021, zigihanganye n’imyigaragambyo ikorwa n’abo mu ihuriro ry’amoko yo mu majyaruguru ya Birmanie.
kwamamaza
Impuguke zivuga ko ihuriro ry’utwo dustiko dushingiye ku moko tuba twitwaje intwaro batangaje ko bafashe ibirindiro bya gisilikari ndetse n’imihanda minini y’ubucuruzi bukorwa gahati ya Birmanie n’Ubushinwa.
Kwizihiza umunsi w’ubwigenge wa Birmanie bisanzwe ari umwanya mwiza yo gukora imyiyerekano ku ruhande rwa gisilikari mu murwa mukuru Naypyidaw, ndetse hagakurikiraho ijambo rya Min Aung Hlaing; umuyobozi w’inzibacyuho ari ari nawe wari ku ruhembe rw’abasilikari bahiritse ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi muri 2021.
Ubwo kur’uyu wa kane, ku ya 4 Mutarama (01), hasomwaga itangazo ryo gusohora imfungwa 9 652, uyu muyobozi ntabwo yarahari, nubwo iryo tangazo ryasomwe mu izina rye.
Birmanie igiye kwizihiza ubwingenge bwayo ku nshuro ya 76, ndetse abagiye gufungurwa bakava muri za gereza zitandukanye bitari mu kwizihiza gusa, ahubwo biri no kubahiriza amahoro yo mu mitima n’ibitekerezo by’abantu.
Barimo Imfungwa 114 zo mu mahanga!
Mu mfungwa zigiye guhabwa imbabazi zirimo 114 z’abanyamahanga zigiye kurekurwa mu rwego rwo kunoza umubano n’ibihugu bakomokamo ndetse n’ibikorwa by’ubumuntu. Gusa nta makuru arenze aya bigeze batangaza ku bazafungurwa n’ibihugu byabo.
Ntihasobanuwe kandi niba mubazahabwa imbabazi harimo n’imfungwa za politike.
Icyakora muri Rangoun, kuba yarakoronizwaga n’Ubwongereza ku ya 4 Mutarama (01) 1948, nyuma y’imirwano yatangijwe na Gen Aung San, Se ubyara Aung San Suu Kyi wahiritswe ku butegetsi muri 202.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


