Binubiye ubujura bwitwaje intwaro: Amwe mu makuru arebana n’umutekano yaranze umwaka w'2023

Umwaka w’2023, ni umwaka waranzwe n’amakuru atandukanye mu rwego rw’umutekano. Amwe mu yagarutsweho harimo ibibazo byagiye bigarukwaho hagati ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda. Harimo kandi n’abasirikari batandukanye bazamuwe mu ntera ndetse n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

kwamamaza

Ku ya 3 Werurwe (03) 2023, Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Ubwo igisirikare cy’u Rwanda cyasohoraga itangazo rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

RDF yatangaje ko hari n’abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z’u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

Ni mugihe kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, aho RDC ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cya leta ya Congo FARDC mu mu burasirazuba bw’iki gihugu, Ariko u Rwanda rukabihakana. U Rwanda ruvuga ko ari ibibazo bya Congo bwite idashaka gukemura ahubwo ikabyegeka ku Rwanda.

Mu Ukuboza (12) umwaka ushize, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 20, perezida Felixis Tchisekedi, waruhanganye cyane na Moise KATUMBI, yagiye yiyamaza yitwaza u Rwanda na Perezida KAGAME, Ndetse ku minsi wa nyuma yo kwiyamamaza mu gikorwa cyabaye ku ya 18 y’Ukuboza (12), Tshisekedi yatangaje ko azica perezida Kagame, anatangaza intambara yeruye ku Rwanda.

Hagarutswe ku kibazo cy’ubujura bwitwaje intwaro gakondo!

Mu mezi abanza 5 y’umwaka w’2023, hirya no hino mu gihugu abaturage batakaga cyane ubujura burimo ubukoreshejwe intwaro gakondo.

Hari abaturage babwiye Isango Star ko ikibazo cy’ubujura cyarikirikurushaho gufata indi ntera, basaba inzego z’Umutekano kwiga ingamba nshya zo guhangana nabwo.

Umwe mu baturage yagize ati: “ntabwo bugabanuka ariko buriyongera mu buryo butanoroshye ahubwo.Ahubwo ubujura bwafashe indi ntera. Nkanjye nihereyeho, iwanjye ejo baraje bazanye ijeki bafungura idirishya, tubyuka dusanga badutwaye televiziyo. Akenshi abahano muri ak agace baba bafite ibyuma, turunevisi.Ariko hari n’utundi duce bitwaza n’imihoro.”

Undi yagize ati: “abajura babaye benshi, cyane cyane insoresore. Cyane hano cosmos, nari mpahagaze hari abasore babiri barimo bigendera, umwe ubona ari umwana ubona ari mukuru, haje abandi basore bane bahita babaniga babakuramo telefoni. Babirukaho nuko imodoka y’umurenge inyura hirya n’abanyerondo banyura mu muhanda w’igitaka, tugeze ku muhanda wok u isoko dusanga umwe ngo bamujyanye kwa muganga bamuteye turunevisi.”

Muri Werurwe (03), Uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco KABERA, yijeje abaturage ko iki kibazo bagihagurukiye ndetse nta mujura uzacika inzego z’umutekano igihe cyose ari mu Rwanda.

Yagize ati: “birumvikana biri mu nshingano za Polisi, uburyo bikorwa cyangwa uburyo tekiniki polisi irabuzi kandi iri kubukoresha butandukanye. Rero abo baturage bagire icyizere ko bikorwa.Kumbaza uti ababikora tubarwanya dute?! Turabafata, tunababwire ko kwiba ntabwo ari ngombwa kuko bibujijwe n’amategeko.Iyo urenazeho ukabikora urabiryozwa. Iyo urenzeho ugakoresha ibikangisho, urumva ko birushaho gukomera….kandi tubabwire ko aho bari, abaturage nibaduha amakuru mu buryo bwihuse, nta cyaha cy’ubujura, nta muntu wakoze ubugizi bwa nabi wakoze ibyo bintu mugihe akiri muri iki gihugu.”

Muri uko kwezi kandi, Polisi y’u Rwanda yagaragaje bakiriye ubutumwa bugera muri 30 ku rubuga rwa X [ rwahoze rwita Twitter] butabaza ku bujura, gusa ngo muri abo, 11 gusa nibo bemeye gutanga umwirondoro ngo batange amakuru yimbitse.

Kuba abiba bifashisha ibikoresho bishobora gukomeretsa no kwambura ubuzima abibwa, ni ibisaba imbaraga ziruseho mu guhashya iki cyaha kimunga ubukungu bwa bamwe.

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo

Muri Kamena (06), Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo, naho Lt. Gen. Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Marizamunda yasimbuye Maj. Gen. Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva muri 2018. Yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu mwaka w’ 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda.

Marizamunda yahoze ari umusirikare kuko yimuriwe muri Polisi mu 2014, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Ni mu gihe Gen Muganga uheruka no kuzamurirwa ipeti avuye kuri Lt Gen, wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Cyo kimwe n’abandu bashyizwe mu nshingano, ubwo bazirahiriraga, Perezida KAGAME yabasabye gushyira igihugu n’abaturage bacyo imbere mu nshingano zabo.

Umwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Yahise asimburwa by’agateganyo mu butasi bwa gisirikare na Colonel Francis Regis Gatarayiha, n’ubundi wari usanzwe amwungirije. Uyu mbere yaho yayoboye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Mu bandi bashyizweho, Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, abisikana na Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu bahawe imyanya kandi harimo Jean Bosco Ntibitura, wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’umutekano w’igihugu, NISS, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Uyu mwanya wari warahozemo Gasana Alfred wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu 2021.

Bamwe mu basirikari bakuru 12 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Muri Kanama (08) 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare bakuru 12 bari mu cyiciro cya jenerali; ni ukuvuga kuva kuri Brigadier General kugera kuri General, barimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nimu gihe Nzeri (09),  Perezida Paul Kagame nanone yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru abapolisi barimo CG Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, n’abandi bapolisi bakuru batanu bo ku rwego rwa komiseri. Aba barimo  CP Emmanuel Butera, CP Nshimiyimana Vianney, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare, na ACP Privat Gakwaya.

Icyo gihe kandi Perezida Kagame yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye bakuru batanu (5), Ba ofisiye bato 28, ndetse n'abapolisi bato 60.

 Jan 2, 2024 - 17:50