Bigenda bite iyo kubana bihindutse akamenyero?

kwamamaza

Hari ingo nyinshi mur'iki gihe zibana, ariko zitakibana mu by’ukuri. Babana nk’abantu bamenyeranye, aho kubana nk'abantu bakundana. Buri wese akamenya inshingano ze, akamenya ibyo agomba gukora, ariko umutima w’urukundo ukagenda uzima buhoro buhoro. Ariko se bigenda bite iyo kubana bihindutse akamenyero?

Mu ntangiriro, ibintu biba ari byiza, abantu baba bafite inyota yo kubonana, bagahora bashaka kuvugana, umwe wese agahora ashaka kumenya uko undi ameze, ariko uko imyaka igenda ishira, iyo nyota igenda igabanuka, igasimburwa n’akamenyero.

Akamenyero si kabi ubwako, kuko gafasha abantu kubana neza mu buzima bwa buri munsi. 

Ariko iyo gafashe umwanya w’urukundo, bituma umubano uba nk’ikorwa ry’imashini: nta byiyumvo, nta bushake, nta kwita ku mutima w’undi, umugabo arataha, agasanga umugore yakoze ibyo asabwa gukora. Umugore na we akareba umugabo nk’uwujuje inshingano ze, nta kibazo kiri aho ngaho, ariko nta byishimo bihari.

Ni ubuzima bukorwa kubera ko bugomba gukorwa, s'ukubera ko bushimishije, ahubwo ikibazo gikomeye ni uko benshi batamenya igihe urukundo rwabo rwatangiye guhinduka akamenyero. 

Bagatekereza ko ari ibisanzwe, ko ari ko ubuzima bugenda, ariko mu by’ukuri, ni ikimenyetso cy’uko hari ikintu gikwiye kongera kubakwa.

Iyo abantu bageze aho, batangira gushaka urukundo batakibona, bamwe batangira kurushakira mu nshuti, abandi mu kazi, n'an'ahandi...Ibi byose biterwa n’uko umutima wabo uba ushaka icyo ubura mu rugo.

Ariko se, birashoboka gusubira inyuma, urukundo rukongera kuba rushya?

Yego, birashoboka. Ariko ntibiza byonyine, bisaba ko abantu bemera ko hari ikibazo, kandi bagafata icyemezo cyo kugikemura.

Bishobora gutangirira ku bintu byoroshye: kongera mukicarana mukaganira, mugusangira ifunguro mutari kuri telefone, cyangwa no gufata umwanya wo gusohokana nk’uko byahoze kera. 

Ibyo bintu bito bishobora kongera kubyutsa amarangamutima yari yarasinziriye.

Ikindi gikomeye ni ukwibuka impamvu mwahisemo kubana, kwibuka ibyiza mwanyuzemo, n’intego mwari mufite. Ibyo bishobora kongera kubahuza no kubaha imbaraga zo gukomeza mukabana neza mukundanye.

Kubana igihe kirekire si ikibazo,ahubwo ikibazo n'ukubana neza.Nta mpamvu yo kumarana imyaka myinshi niba umutima waratandukanye.

Urugo rukomeye si urutarimo ibibazo, ahubwo ni urushobora kubikemura rutitandukanyije,ni urugo abantu batinya gutakaza uwo bashakanye kurusha uko batinya ikibazo kiri hagati yabo.

Iyo urukundo rwasimbuwe n’akamenyero, si iherezo, ni ikimenyetso ko igihe kigeze cyo kongera kubaka, kongera gushora imbaraga, no kongera guhitamo gukundana.

@Diane Batsinda

 Apr 27, 2026 - 21:23