
Bigenda bite iyo hagiyeho Minisitiri w’Intebe mushya?
Jul 24, 2025 - 10:19
Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yaraye atangaje ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva, usimbura Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya, hakurikiraho impinduka ziteganywa n’Itegeko Nshinga.
kwamamaza
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, mu ngingo ya 116, Minisitiri w’Intebe ashyirwaho na Perezida wa Repubulika kandi ashobora kumukuraho igihe cyose abishakiye, nta mpamvu asabwe gutangaza ku mugaragaro. Iyo Perezida akuyeho Minisitiri w’Intebe, Guverinoma yose ihita yegura nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 124.
Ibi bivuze ko ishyirwaho rya Dr Justin Nsengiyumva nka Minisitiri w’Intebe mushya rikurikirwa n’iseswa rya Guverinoma yari iyobowe na Dr Edouard Ngirente yasimbuye kuri izo nshingano. Abaminisitiri bose, abanyamabanga ba leta n’abandi bayobozi muri Guverinoma babarwa nk’abeguye.
Mu gika cya nyuma cy'ingingo ya 124 kivuga ko Perezida wa Repubulika ashyiraho indi Guverinoma hakurikijwe ibiteganywa n’igika cya (1) n’icya (3) by’ingingo ya 62 n’igika cya (1) n’icya (2) by’ingingo ya 116 z’iri Tegeko Nshinga.
Ibi bivuze ko Minisitiri w’Intebe mushya afatanyije na Perezida wa Repubulika, bashyiraho Guverinoma nsha igizwe n’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta, bakarahira mbere y’uko batangira inshingano zabo.
Bimwe mu bigenderwaho ni abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, umutwe wa politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza 50% by’abagize Guverinoma. Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma, nk'uko biteganywa n'igika cya gatatu cy'ingingo ya 62 y'Itegeko Nshinga.
Mu gihe hatarashyirwaho indi Guverinoma nshya, Itegeko Nshinga riteganya ko abari bagize Guverinoma bakomeza gukora nk’abari mu nshingano z’agateganyo kugira ngo imirimo ya Leta idahagarara. Bakomeza gutanga serivisi za buri munsi, nk'uko biteganwa n'ingingo 124.
Minisitiri w’Intebe mushya yashimiye Perezida
Dr Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe mushya, yashimiye Perezida Kagame ku cyizere amugiriye, avuga ko yiteguye gukorera igihugu no guharanira iterambere ryacyo.
Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye. Ni icyubahiro gikomeye kandi kinteye ishema. Niyemeje gukorera u Rwanda n’umutima wicishije bugufi, nita ku nshingano nahawe, ngaharanira guteza imbere iby’Igihugu cyacu ku bwitange n’ubunyangamugayo. Nzashyira imbaraga zanjye zose mu gushyigikira icyerekezo gikomeye Perezida yihaye ku Rwanda.”
Dr Edouard Ngirente na we yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye, avuga ko yishimira kuba yaragize amahirwe yo gukorera igihugu no kunguka byinshi mu rugendo rw’imyaka umunani yamubereyemo icyitegererezo.
Ati:" Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye."

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


