Bibaga imodoka binyuze mu kuzikodesha bakazigurisha

Nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye by’ubujura bw’imodoka, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru agatsiko k’abantu batandatu bafashwe, bakurikiranweho ubu bujura ndetse n’imodoka 4 bari bibye zisubizwa ba nyirazo.

kwamamaza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye agatsiko k’abantu batandatu bakekwaho kwiba imodoka binyuze ku kuzikodesha nk’abazazigarura nyuma y’iminsi mike ariko bikarangira ba nyirazo baziburiye irengero dore ko abo bifashishaga ibyangombwa bihimbano.

Abakekwaho ubu bujura bw’imodoka bafashwe bamaze kugurisha imodoka zigera kuri 4 z’abantu batandukanye.

Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi wa RIB ati "nyuma yuko hamaze iminsi hagaragara ibirego, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwakira ibirego bijyanye n'abantu bakodesha imodoka barangiza bakazigurisha, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangiye ibikorwa byo gushakisha abo bantu hafatwa abasore 6 hakaba hari n'imodoka 4 zimaze gufatwa zibwe muri ubwo buryo, ni imodoka z'abantu batandukanye bakaba barazisubijwe, ni imodoka zakodeshwaga na bariya bantu bakagenda bakazigurisha n'abantu bashingiye ku byangombwa by'ibihimbano". 

Nyuma yuko abo bafashwe ndetse n’imodoka 4 zigafatirwa mu duce dutandukanye tw’igihugu turimo Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi, zasubijwe ba nyirazo.

Umwe muri abo Seneza Olivier, yasubijwe iye nyuma yo kuyikodesha igahera ariko akaza gutungurwa nuko yari yibwe.

Ati "imodoka yanjye yatwawe n'abantu biyita ko bagiye gukodesha biza kurangira ari ukwibwa nyuma y'iminsi runaka twari twumvikanye na nabo bantu yuko bagombaga kuyimarana iminsi 5 nyuma y'iminsi 5 ntabwo bashoboye kuyigarura ahubwo mbahamagaye mbabaza iyo modoka yanjye ahantu iri ntibashoboye kunsubiza na telephone ntibazitabaga, icyo nagira nk'inama nuko umuntu uvuze ngo njyiye gutangira gukodesha imodoka hari ibyo agomba kwitwararikamo, kumenya ninde ayihaye, kumenya ese imodoka yanjye yujuje ibisabwa kugirango ibe yakodeshwa, mbe namenya ahantu iherereye aho ariho hose".        

Kugeza ubu aba bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bigera kuri 3 birimo gushyiraho no kujya mu mutwe w’ubugizi bwa nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano igito muri byo gihanishwa imyaka itari munsi y’ibiri kuzamura.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 18, 2024 - 07:35