Batawe muri yombi bazira kwicisha inkoni umwana wabo w'imyaka 8

Ababyeyi bo mu murenge wa Gataraga wo mu karere ka Musanze baranenga bagenzi babo bicishije umwana wabo inkoni azira kwiba amafaranga ibihumbi 10 by’u Rwanda. Bavuga ko guhana atari ukurengera kugeza naho bavutsa ubuzima. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru buremeza ko ababyeyi bakoze ibyo bamaze gutabwa muri yombi. Bwibutsa n'abandi bose ko guhana atari ukwica.

kwamamaza

Abatuye mu kagali ka Rungu ko mu murenge wa Gataraga wo mu karere ka Musanze,  bari mu gahinda k’urupfu rw’umwana baje guherekeza bivugwa ko yakubiswe n'ababyeyi be bamuziza kwiba ibihumbi 10 by'amafaranga yu Rwanda.

Umukecuru Habineza nyirakuru w'umwana ari mu bamugezeho mbere.

Yabwiye Isango Star ko “ubwo mukoze ku maboko nsanga arakonje, no ku birenge numva arakonje. Yarafite ibikomere ku maboko, ku maguru no ku ntoki, no mu mutwe byari bikomeye. Nonese kugeza ubwo byishe umuntu, byari bikomeye. Uwo mwana yahowe ngo yatwaye amafaranga ibihumbi 10.”

Ababyeyi bamubonye amujyanye ku mukubita bavuga ko babyakiriye nabi kuko nubwo nta mubyeyi udahana, gusa abahana bakwiye kwirinda kubabaza umubiri.

Umwe ati: “hoya, ni indengakamere! Ngo yararambitse nuko umwana nawe arashikira, ubwo rero ajya kuyamubaza ku ishuli asanga yayariyemo hasigaye make. Aho niho haviriyemo urupfu rw’uwo mwana! Twese twahabutse menya nta mwana uzongera gukubitwa ahari!”

Undi ati: “birababaje, binateye agahinda ariko nta kundi niko bigomba kugenda!”

“yarebye aho yarabitse amafaranga asanga nta yahari, nuko amusanga ku ishuli amwaka maitraise. Ngo anyura muri uriya musabya wa Kampande, abantu babibonaga. Ubwo nibwo twumvishe ngo yamukubise, amaze kumukubita nibwo yahise avamo umwuka.”

“ntabwo twabyakiriye neza….”

SP Jean Bosco MWISENEZA; Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru, yemereye Isango Star ko ababyeyi b’uyu mwana bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw'uyu mwana.

Ati: “nibyo koko umwana yitabye Imana bikaba bikekwa ko bishobora kuba byarakomotse ku nkoni yakubiswe n’ababyeyi. Kugeza ubu ababyeyi barafashwe bari mu rwego rw’ubugenzacyaha[RIB], bari gukorwaho iperereza. Hashingiwe ku makuru yatangwaga bavuga ko byakomotse ku nkoni yakubiswe n’ababyeyi be, barafatwa, bashikirizwa ubugenzacyaha.”

Yibukije n’abandi babyeyi gutangira amakuru ku gihe, aho babonye ibikorwa nk’ibyo.

“Ubutumwa tugenera ababyeyi ndetse n’abanyarwanda ni uko igihe cyose niba hari ababyeyi bashobora kugaragaza guhereza abana ibihano biremereye bishobora kubagiraho ingaruka. Nta muntu utuye wenyine mu Rwanda, abantu bari bakwiye gutangira amakuru ku gihe, icyaha kigakumirwa kitaraba.”

Umwana bivugwa yishwe n'inkoni azira amafaranga ibihumbi icumi, yari afite imyaka 8 y’amavuko. Abaturanyi b’ababyeyi be bombi basaba ko yashakirwa ubutabera, ariko bakifuza ko habamo iubushishozi kuko umwana yakubiswe na nyina umubyara, ariko Umubyeyi w’umugabo adahari, gusa bombi ubu bari mu maboko y'ubugenzacyaha.

Icyakora inzego bireba zivuga ko hakomeje gukorwa iperereza kandi riri gukorwa mu mucyo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze.

 Jan 24, 2024 - 12:14