Bugesera: Bari barazahajwe n'indwara zikomoka ku mwanda none bahawe amazi meza

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko bari barazahajwe n’indwara zirimo inzoka kuko bavomaga amazi mabi, barishimira ko begerejwe umuyoboro ukwirakwiza amazi meza. Ni mu gihe Minisiteri y’ibikorwa remezo isaba abaturarwanda muri rusange gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo yaba ibitanga amazi cyangwa izindi serivisi no gutanga amakuru y’abagerageza kubyangiza.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ya Mwogo na Juru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kutagira amazi meza byari byaratumye bazahazwa n’indwara ziganjemo inzoka n’izikomoka ku mwanda kubera kuvoma no gukoresha amazi y’ibiziba, gusa ubu barishimira ko begerejwe umuyoboro ubagezaho amazi meza.

Umwe ati "byaduteye inzoka cyane, twajyaga kwa muganga icyo badupimyemo ugasanga ni inzoka".

Undi ati "twavomaga amazi mabi cyane, amazi asa n'umukara twajyaga kudaha ahantu mu gifunzo ariko uyu munsi turishimye cyane kuko ubu twabonye amazi meza, turakeye nta muntu ucyambara imyenda irimo ibizinga no kunywa tunywa amazi meza nta nzoka tugikunda kurwara kubera kunywa amazi meza".   

Ubuyobozi bw’umushinga Water Aid Rwanda ufatanya na Leta y’u Rwanda gukwirakwiza amazi meza, ari nabo bagejeje uyu muyoboro w’amazi meza muri aka karere ka Bugesera, buvuga ko bahangayikishijwe nuko hari ahataragezwa amazi meza ariko biyemeje kuyakwirakwiza mu bice bitandukanye by’igihugu.

Vestine Mukeshimana, umuyobozi wa water Aid Rwanda ati "natwe turishimye kuko twabashije kubagezaho aya mazi turabizi ko bari bayakeneye kandi turahangayitse kubera ko hari abatarayabona, tubafitiye ibikorwa bikomeza, ni igenamigambi rikomeza kugeza buri muturage wa Bugesera abonye amazi, tuzakomeza gukorana n'inzego n'abandi bafatanyabikorwa ndetse birenge na Bugesera buri munyarwanda abone amazi meza". 

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard avuga ko bageze kuri 75% by’amazi muri aka karere, kandi ngo no mu bindi bice bitarayabona bizagerwaho.

Ati "tumaze kwongeramo ibikorwa by'uyu muyoboro tugeze kuri 75.1% turacyafite hafi 25% tugomba gukoraho kugirango abaturage bose babone amazi, harimo nk'igice cya Rweru gifite ibizo by'amazi". 

Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore, yasabye abaturage kutarebera abangiza ibikorwa remezo no gutanga amakuru mu gihe hari uwo babonye uhirahira kubyangiza.

Ati "turabwira abanyarwanda bose, tubagezaho ibikorwa remezo by'amazi, ibikorwa remezo by'amashanyarazi n'iby'umuhanda ariko hakaboneka ababyangiza rimwe na rimwe bashakamo icyo bavanamo, turasaba abanyarwanda kuzirikana ko ibyo bikorwa remezo ari ibyabo ndetse iyo byangiritse bose barahomba ariko tukabasaba no gutanga amakuru mu gihe babonye hari umuntu wangiriza igikorwa remezo, bagatanga amakuru ku nzego z'ubuyobozi".   

Umwaka wa 2023 wasize gahunda yo gukwirakwiza amazi igeze ku cyigero cya 82.3% mu gihe intego ari uko 2024 igomba gusiga amazi meza yarageze kubaturarwanda bose 100%.

Uyu muyoboro w'amazi meza wubatswe mu karere ka Bugesera ufite uburebure bw’ibilometero 45, ukaba uha amazi abaturage 46,500 bo mu Mirenge ya Mwogo na Juru yo mu karere ka Bugesera.  

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Bugesera

 Mar 29, 2024 - 10:10