Barashima ko Umurenge Sacco wabafashije kwiteza imbere

Hari abaturage bakorana n'imirenge Sacco bavuga ko muri iyi myaka 30, ibi bigo by'imari byabafashije kubona hafi serivise z'imari mu gihe bashakaga gukorana n'ibigo by'imari ariko kubigeraho bikabagora. Bahamya ko inguzanyo bahabwa bazishora mu buhinzi n'ubworozi bikabafasha gutera imbere. Ni mu gihe imibare igaragaza ko mu gihugu, abantu bakorana nibigo byimari byanditse n'ibitanditse bageze kuri 90%. 

kwamamaza

Umurenge sacco watangiye gukora mu mwaka w'2010 nk'uko byari byanzuwe mu nama y'umushyikirano. Leta yashyizeho iki kigo cy'imari kugira ngo abaturage begerezwe serivise z'imari mu mirenge yabo.

Abanyamuryango b'imirenge Sacco bavuga ko yabafashije gutera imbere binyuze mu nguzanyo bahawe bakazishyira mu bikorwa bibyara inyungu, nyuma bashakaga gukora n'ibigo by'imari ariko bikaba byari kure yabo.

Abaganiriye na Isango Star bo mu karere ka Kayonza barakomeza bavuga icyo bamaze kugeraho babicyesha Sacco.

Umuturage umwe yagize ati:" ubwo nari ntangiye gukorana na Sacco, naragiye mbaka inguzanyo nuko nkoresha urutoki narwo ruza kubyara inka za kijyambere z'inzungu zifite umusaruro. Mu nka mfite; hari izigira umusaruro wa litilo 30 ku munsi na 20l ku munsi. "

Undi ati:"twatangiye dutinya inguzanyo, ukumva utazabasha kuyishyura. Ariko turaguza tukishyura tukongera tukiguriza, rwose nta kibazo. Muri izo nyungu nakuragamo zaramfashije nuko ziranyunganira mu buryo bwo kwigisha abana."

Kugira ngo abanyamuryango ba Sacco babashe kwiteza imbere babikesha amafaranga y'inguzanyo baba bahawe. Bavuga ko mbere yo kuyabaha babanza bakigishwa uburyo bwiza bwo kuyakoresha kugira ngo abafashe gutera imbere, aho kugira ngo atuma n'utwo bari bafite dutezwa cyamunara, nk'uko bisobanurwa na Ruhezamihigo Ndahirwa Jean Bosco; umucungamutungo wa Sacco Icyogere Mukarange muri Kayonza.

Yagize ati: " Mu rwego rwo kubafasha gutera imbere, icya mbere ni ukubigisha tubakundisha serivise z'imari. Icya kabiri, kubazigamira mu rwego rw'umutekano amafaranga yabo, tubaha inguzanyo kugira ngo babashe gutera imbere. Ububiterambere ryihuse ni uguca mu nguzanyo! Byagize ingaruka nyinshi mu iterambere ry'umuturage."

Yongeraho ko "ndakangurira abantu batari abanyamuryango ba Sacco n'abataragana Sacco ko ari gusubira inyuma, kandi gusubira inyuma kwabo kukaba kudindiza igihugu."

Muri rusange, Raporo ya FinScope Rwanda yo mu 2023 yagaragaje ko abantu 77%, bakorana nibigo byimari byanditse birimo amabanki, ibigo biciriritse ndetse nabakoresha Mobile Money. Iyo habariwemo n'abakoresha serivisi zimari binyuze mu bimina nandi matsinda, abagerwaho na serivisi zimari mu Rwanda bangana na 93%.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bakorana n'ikigo cy'imari cya sacco, biganjemo abakora ubuhinzi n'ubworozi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/I9EJXGbZZXU?si=3s0gheNiUlQhzxeE" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jul 12, 2024 - 12:31