Barashima icyemezo cyo gushyiraho impusha zo gutwara imodoka za automatique

Nyuma yuko hasohotse iteka rishya rya Perezida ryemerera abantu gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bakoresheje imodoka za ‘automatique’ ndetse bagahabwa n’impushya zihariye zazo,  Hari abishimira iki cyemezo bagendeye ku bwinshi bw’imodoka  z’ubu bwoko zimaze kugezwa mu Rwanda ndetse nuko gukorera urwo ruhushya rwa automatique byoroshye ugereranije n’ubusanzwe.

kwamamaza

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata (04) 2024, ni yo yemeje gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘automatique’. Ibyo bihamywa bidasubirwaho n’ iteka rishya rya perezida ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iryari risanzweho ku wa 2 Nzeri (09) 2002, naryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Iri teka rishya ryemerera abantu gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bakoresheje imodoka za ‘automatique’ ndetse bagahabwa n’impushya zihariye zazo.

Yaba abiga amategeko y’umuhanda, abatwara ibinyabiziga n’abakora mu makampanyi abyigisha bavuga ko iki cyemezo bacyakiranye yombi. Bahamya ko bizorohereza abatunze ibyo binyabiziga bagorwaga no gukorera uruhushya rwa burundu bakoresheje ibinyabiziga bya Manuel.

Umwe mu bigisha gutwara imodoka nawe ati:“ hari abantu batinyaga iza manuel bavuga ngo gushyiramo vitesse [umuvuduko] birakomeye, biramugora, ikazima kubera ko amenyereye gutwara automatique akoresheje ukuguru kumwe. Urumva twebwe yakoreshaga amaguru abiri, nuko yaza bikamugora ikanazima ariko ubu azajya akoresha ukuguru kumwe, nta kibazo bizagenda neza. N’ingaruka z’abantu batwaraga ibinyabiziga batagira permis bigiye kugabanyuka nuko igihugu cyose kibe kirimo permis.”

Undi yagize ati: “twabyakiriye neza, cyane ko n’ubundi mu Rwanda dufite ibinyabiziga biri mu byiciro bibiri; iza manuel n’iza automatique. Rero iyi systeme ntacyo idutwaye, ni byiza kuko irafasha abanyarwanda. Wawundi washakaga kwitwarira imodoka ya automatique n’ubundi bizamworohera cyane.”

Undi nawe, ati: “icyo twasaba abigosha gutwara ibinyabiziga nab a nyiri amashuli ni uko bashaka imodoka za automatique nuko tuzifatikanye n’iza manuel kugira ngo tubone uko tuzakora akazi kacu neza.”

Mu biga gutwara ibinyabiziga, umwe ati: “njyewe byaranshimishije cyane kuko gutwara automatique biroroha, naho manuel iragora cyane. nk’ubu kuri njyewe ni inshuro ya gatatu ngiye gukora ikizamini, rero numva ko aro iburyo bwa automatique ugiye rimwe wabikora neza.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za ‘automatique’ bizatangira mu gihe kitarenze amezi abiri.

Gusa ashimangira ko nta mpinduka nyinshi ziteganyijwe mu bizamini, ndetse ko n’amategeko y’umuhanda azakomeza kubahirizwa uko asanzwe.

Ati: “birumvikana ko uburyo bwo guhinduranya amavitesse butazongera kubaho kuko nta mpamvu yo gushyiramo vitesse izaba ikenewe. Icya kabiri, ikintu cya demarrage ntibizabaho, birumvikana ko ikintu cyo kuringaniza umuriro na demarrage ntikizaba kuko iyi ni automatique.”

“ariko ibindi byose  bizarebwa. Niba ugomba kwambara umukandara nkuko wawambaraga mu modoka ya manuel, ugomba kuwambara. Niba usabwa kugaragaza ikinyoteri kugira ngo ubashe kugaragaza aho ugana…uko uwa manuel abigaragaza ni kimwe n’uwa automatique. Hari ibintu byisnhi bizaguma ari bya bindi, n’amategeko ni ya yandi. Ibike bizavamo sintekereza ko, sinanabihamya ko amashuli yose yigisha nk’abafatanyabikorwa yariteguye afite ibinyabiziga bya automatique. Muri iki gihe dutunganya permis yabugenewe, nabasaba ko nabo baba bitegura, begeranya imodoka cyangwa bashaka ibinyabiziga bya automatique kugira ngo babashe kubyigishirizaho.”

Iteka rya perezida rishya rinagaragaza ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya "automatique” mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

Icyakora, rinongeraho ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya “manuel” mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” n’ibya “manuel” ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jul 31, 2024 - 15:37