Barasabwa kwibumbira hamwe mu kwirinda ibibazo n’akajagari

Urugaga rw’abikorera, PSF, rurasaba abakora ibikorwa bijyanye n’ubwiza harimo amasalon de coiffure ko bakwiye gushyiraho amashyirahamwe abahuza mu rwego rwo guca ibibazo n’akajagari kagaragaramo. Ni mu gihe abakora mu masalon bavuga ko kuba bakwishyira hamwe ari byiza ndetse bizanabafasha gukemura ibibazo, banabona n’inguzanyo.

kwamamaza

Ibi byatangajwe nyuma y’ibarura rusange ryakozwe mu ntagiro z’ukwezi kwa 7 ku bakora muri salon de coiffure na sauna massage. Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ruvuga ko abakora umwuga wo gutunga ubwiza n’uburanga bw’abantu bakwishyira hamwe hagamijwe guca akajagari n’ibindi bibazo bibonekamo, nk’uko bivugwa na Walter Hunder Rubegesa; Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera, PSF.

Yagize ati: “nkuko n’ubundi association isanzweho, n’ibibazo bibareba usanga bafatanya kubishakira ibisubizo. Urugero naguha ni uko nko muri salon de coiffure usanga umukozi aza ukamuha amasezerano nuko akagenda uko ashaka hirya no hino mu zindi salon. Ibyo byose rero tuba twanga ko bikomeza kugenda bibangamira bamwe, tukifuza ko twahuza imbaraga kugira ngo abari muri iyo secteur ababashe kwikemurira ibibazo byabo, mbere yuko bagana inkiko cyangwa mu bandi bantu batumva neza uwo mwuga.”

“ Mu bukungu, ...salon de coiffure ni business zanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko. Bivuze ngo ziratanga akazi ku banyarwanda, zigatanga n’imisoro yinjira mu guteza imbere igihugu cyacu.”

Abakora muri salon de coiffure nabo bavuga ko hari ibibazo byajyaga bibonekamo ariko kuba bakwishyira hamwe bizabasha kubikemura. Banavuga ko  byanatuma babona inguzanyo zituma biteza imbere.

Umwe ati: “ikibazo twahura nacyo ni uko wenda mu buryo bwo kutumvikana n’abakiliya ku biciro ariko ibyo tubishyira hamwe mbere yo kugira ngo dukorere umukiliya, cyangwa dushyireho igiciro turabanza kukabaza umukiliya uko abibona, uko salon ihagaze ndetse n’ibijyanye n’ibyo biciro byajyaga bibaho cyane ndetse hakabaho n’abakora badafite certificate y’akazi kabo, cyangwa badafite aho babarizwa. Ariko niba badusabye kwishyira hamwe ni byiza cyane kuko iyo abantu bakoreye hamwe bagahuza batera imbere. Ikindi hari ibintu bigeze kudusaba bijyanye n’amasuku, ubuzima, kwipimisha ukamenya uko uhagaze nuko ugakorera umukiliya wumva burwayi ufite bwo kwanduza abakiliya muri ako kanya, ibyo bintu byose twarabihuguriwe kandi twasanze ari ingirakamaro muri service yacu yo mu masalon de coiffure.”

Undi ati: “ ibyo kwishyira hamwe nabyo ni ibintu biba bikenewe mu buzima bwa buri munsi. Dufatiye ku rugero, urabona ujya kwaka inguzanyo ariyo iyo mugiyeyo muri itsinda rifatika rinini , ntabwo baguha serivise nkuko umuntu agiye kuyaka ari wenyine. Icyo nshatse kuvuga ni uko kwaka inguzanyo birakorohera ndetse servise yose mwasaba biroroha kuko muba mufite ahantu mubarizwa.”

Urugaga rw’abikorera rukaba rusaba bakora umwuga wo gutunga ubwiza n’uburanga bwabantu ko bakwiye kubineza kuko byungukira igihugu b’ababikora. By’umwihariko, bakanitwararika ku isuku yaho bakorera kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Aug 5, 2024 - 14:28