Barasaba ko Camera zo mu muhanda zizwi nka Sofiya zashyirwa mu bice zitarimo

Bamwe mu bakoresha ibinyabiziga birimo moto n'imodoka baravuga ko camera zo ku mihanda z’izwi kw’izina rya sofiya zabafashije cyane mu kugabanya impanuka zaterwaga n’umuvuduko mwishi ugereranyije nuko byari byifashe zitarashyirwa mu muhanda. Basaba ko zagezwa n'ahandi hose mu gihugu mu rwego rwo gukomeza kwirinda ibibazo nk'ibyo.

kwamamaza

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ndetse na abatwara imodoka baravugako izi camera zo ku mihanda zibafitiye akamaro kanini kuko zibarinda kuba batwarira ku muvuduko uri hejuru. Mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa n'umuvuduko ukabije, basaba ko zashirwa mu gihugu hose.

Umwe yagize ati:" izi camera zo ku muhanda ni nziza cyane kuko zituma tutarenza umuvuduko. Iyo uziko iri imbere yawe nturenza umuvuduko. Mbere zitaraza impanuka zari nyinshi. Turashimira abantu bashyize camera mu muhanda, bibaye ngombwa naho zitari bazihashyira kuko hari abagera aho zitari bakiruka cyane ugasanga bakoze impanuka."

Undi ati: "iyo umuntu agenda yigengesereye ngo atarenza umuvuduko, byagabanyije cyane impanuka...."

Hashize imyaka itanu Polisi yu Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda. Hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka Artificial intelligence mu rurimi rwicyongereza.

Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019, ikaza gutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje. Hashize iminsi mike, Polisi yu Rwanda yashyize izindi mu bindi bice bine ari byo; Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega ndetse na Kanyinya.

Kuri ubu izi camera zigaragara hose ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zose zigihugu. Ni mu rwego rwo kurushaho guteza mbere ikoranabuhanga rigezweho mu gucunga umutekano wabantu nibintu byumwihariko umutekano wo mu muhanda ndetse no gushyigikira gahunda yigihugu yiterambere rirambye.

 @ Amina MUTONIWASE / Isango Star-Kigali.

 Jul 22, 2024 - 09:56