
Barasaba gusobanurirwa inshingano z'abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi
Aug 19, 2024 - 07:26
Hari abaturage hirya no hino bavuga ko nubwo bitoreye bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batarasobanukirwa neza inshingano z’abo aho zitandukanira n’iz'Abasenateri cyangwa se niba ari zimwe bakavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho bwo kubasobanurira inshingano nyazo z’abagize inteko ishinga amategeko bakazajya babatora bamaze gusobanukirwa ibyo bamariye abaturage ndetse bakamenya ko ibyo babatoreye byashyizwe mu bikorwa.
kwamamaza
Nyuma yuko abanyarwanda bitoreye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ndetse ayo matora yahujwe n’ay’abadepite bayagiramo uruhare, hazakurikiraho ay’abasenateri ateganyije kuba mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.
Gusa hari abagaragaza ko nubwo bagira uruhare mu gutora bakanashyiraho abo bagize inteko ishinga amategeko ariko batazi neza gutandukanya inshingano z’abadepite n’iz’abasenateri mu nteko ishinga amategeko kuko abenshi bazi ko ari zimwe.
Basaba ko hakora ubukangurambaga abantu bagasobanurirwa inshingano nyakuri z’abo bombi yaba abadepite cyangwa se abasenateri kugirango bamenye icyo bombi bashinzwe mu nteko ishinga amategeko.
Umwe ati "ntabwo navuga ko mbaziho ibintu byinshi ariko abadepite ni intumwa za rubanda, abavugizi b'abaturage, ni icyo mbiziho ku badepite, abasenateri nta makuru ahagije mbafiteho, numva ko bicara muri sena nta kindi mbiziho".
Undi ati "njye kuba natora umusenateri ni ikigare naba ngendeyemo, mudugudu yaza akambwira ati hari amatora nkagenda ngatora ariko simba nzi icyo ntoye icyo aricyo, ndumva bakongera ubukangurambaga bakadusobanurira ngo umusenateri ashinzwe iki n'umuturage azamukenera muri iki kintu akaba yatora azi neza ko ari gutora mu bizamugirira akamaro mu burenganzira bwe".

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'abadepite, wabaye ku wa 3 w’icyumweru dusoje yabibukije inshingano zibareba, avuga ko ikiba kigenderewe ari ugushyira umuturage ku isonga.
Ati "abatorewe kuyobora, abashyizweho ku bundi buryo mu bijyanye n'amategeko ntabwo bigenda gutyo kugirango abantu bajye mu myanya ikintu cyambere batekereza ari ukwitekereza bo ubwabo ko aribo baheraho, inyungu z'ibikorwa bigasa nkaho ari twebwe bigomba guheraho ntabwo aribyo, natwe nk'abantu bigomba kutugeraho ariko abo tugomba kubanza gutekereza ni abanyarwanda, ni abaturarwanda, gukorera abanyarwanda nicyo cy'ibanze, nicyo gikwiye kuba icyambere".
Nkuko bigenwa n’itegeko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’imitwe ibiri ariyo umutwe w’abadepite ufite inshingano zo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse no kwegera abaturage aribyo baheraho bavuga ko ari intumwa za rubanda.
Sena y’u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amwe mu mahameremezo. Kumenya, kugenzura no gutora amategeko, hamwe no guha ibitekerezo umutwe w’abadepite ku mushinga w’ingengo y’imari ya leta, mbere y’uko ritorwa burundu.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


