Barasaba gushyirirwaho uburyo buboroheye bwo kumenya amategeko

Nubwo Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko ikomeje urugendo rwo gusakaza igazeti ya leta ikubiyemo amategeko n’ibihano byayo binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga. Hari abavuga ko ubwo buryo budahagije kugirango abantu bamenye amategeko n’ibyaha kugirango babyirinde, bakavuga ko kugeza ubu abenshi bamenya amategeko ari uko yabagonze bari guhanwa.

kwamamaza

Binyuze mu nzira zo gusakaza no gutanga ubumenyi no gusobanura biruseho amategeko kugirango abantu bayamenye biboroheye, Bwana Theophile Mbonera Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko hagiye gukoresha ubwenge bukorano buzwi nka Artificial Intelligency mu kumenyekanisha byoroshye amategeko n’ibindi biyerekeyeho.

Ati "tubinyujije mu nzira zo gusakaza cyangwa se gutanga ubumenyi buhagije mu mategeko turimo no guteganya gushaka ubundi buryo bworoshye bushobora gutuma umuntu wese agerwaho n'ubumenyi mu mategeko, dufite gahunda turimo yo gutangira gushyiraho yitwa 'Menya amategeko' aho ushobora kubaza ibyo ukeneye byose kuri telephone ukaba ushobora gusubizwa hakoreshejwe bwa buryo bw'ikoranabuhanga bw'ubwenge bukorano (Artificial Intelligency)".

"Ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa tugira, turimo gushaka ko ubumenyi mu bijyana n'amategeko butaba ubumenyi bwo gushaka kuri murandasi cyangwa gusoma mu bitabo gusa ahubwo bube ubumenyi ushobora no kugenda ukoresheje telephone yawe ukaba ushobora kubaza icyo wifuza cyose ugasubizwa hakoreshejwe ubwenge bukorano".  

Nyamara nubwo hasanzweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha amategeko, hari abanyarwanda bavuga ko gukomeza kubwongera bidahagije kuko hari benshi batararyibonamo, bityo bagasaba kwegerwa, bitabaye ibyo ngo hari abazakomeza kujya bamenya itegeko ari uko ryabagonze.

Umwe ati "amategeko ahana ntabwo abantu bose ariko bayazi, hari abayamenya bayigishijwe hari n'abayamenya bayaguyemo bibaye byiza umuntu yabimenya mbere".     

Undi ati "ababizi ni bangahe ko ubona ukubitwa ibihano, hagakwiye kuba abantu bigishwa bakabimenya, kenshi abantu bavuga ko ikoranabuhanga ari iry'abantu bize, abantu batize biba bitanabareba, nko mucyaro ntiwababwira ibintu by'ikoranabuhanga kiretse nka hano Kigali ariko abantu kenshi ibyo by'ikoranbuhanga biba bireba abantu bize.  

Undi nawe ati "ikoranabuhanga rijyamo abana batoya ariko abantu bakuru kenshi ashobora kuba azi gusoma atazi gukoresha ikoranabuhanga, tugize tombora na leta yabishyiramo ingufu bagashyira mu nzego z'ibanze, bagashyira mu kagoroba k'ababyeyi bakabyigisha abantu uko imyaka igenda iza niko bigenda bigabanuka".   

Inzobere mu by’amategeko zivuga ko kumenya amategeko n’uburenganzira bw'abantu bizafasha abaturage kugabanya imanza z’urudaca bahoramo, zigatuma bahora mu makimbirane ntibabashe gukora ibikorwa bibateza imbere nubwo usanga abayazi ari mbarwa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 3, 2024 - 08:24