Bamwe mu baturage babangamiwe n'umwanda wa bamwe mubamotari

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bifashisha moto zitwara abagenzi mu buzima bwabo bwa buri munsi baravuga ko babangamirwa na bamwe mu batwara abagenzi kuri moto, barangwa n’umwanda.

kwamamaza

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage byumwihariko abatuye mu bice by’umujyi wa Kigali, bakubwira ko moto ari ikinyabiziga bakunze gukoresha cyane kuko yihuta ariko ntibasibe kunenga bamwe mu bakora uwo mwuga barangwa n’isuku nkeya yaba kuri moto ubwayo cyangwa se nabo ubwabo, badasize n’imyambaro yabo.

Umwe ati "byigeze kumbaho ntega umumotari udasa neza ariko nuko ariyo mahitamo narimfite kuko niwe waganaga mu cyerekezo narindimo". 

Undi ati "bibaho ukabona moto ntisukuye yaguha na kasike ukabona ntabwo isukuye". 

Undi yungamo ati "hari igihe utega umumotari ugahura nawe asa nabi wagirango avuye nko mucyaro yuzuye ivumbi cyangwa se ugasanga kasike ye yaramenetse".

Nyamara bamwe mu bakora uwo mwuga nabo bemeza ko hari abamotari bagenzi babo batanoza akazi kabo bitewe n’umwanda bagaragaza muri aka kazi, ariko bakagorwa no kuba babibwira bagenzi babo dore ko buri wese aba areba akazi ke.

Umwe ati "hari abo uzabona bambaye ibikote byacitse kandi aba akora ku mafaranga, ubundi isuku iba mu muntu akumva ko agomba kuza mu kazi asa neza moto acisheho akantu ahanagure". 

Undi ati "tugerageza kubibabwira ariko hari igihe wabwira n'umuntu ugasanga aragututse ariko uba wabivuze, ukababwira uti mujye mugira isuku dore muba mugiye gutwara abantu bafite isuku, kuba wavuye murugo usa neza umuntu akaguha kasike isa nabi cyangwa se afite ikote rinuka, ni ikibazo gikaze".   

Emma Claudine Ntirenganya, ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali, nawe arasaba abantu bose batuye n’abakorera muri uyu mujyi kurangwa n’isuku ndetse avuga ko hagiye kongerwa ubukangurambaga mu kuzamura isuku hose, badasize n’abatwara abagenzi kuri moto.

Ati "ibyo ntabwo byagaragaye ku bamotari gusa ahubwo bigenda bigaragara no mu bandi bantu muri rusange, ni ibintu buri munyarwanda agomba kumva ntabwo isuku igomba kuba mu muhanda gusa ahubwo isuku igomba kuba ahantu hose haba ku mubiri, ku ntoki zacu, mubwiherero, haba ahantu hose tugomba kugira isuku kuko isuku ni soko y'ubuzima". 

Urebye hirya no hino mu gihugu, moto ni kimwe mu binyabiziga byemewe gutwara abantu kandi bikaba bikoreshwa na benshi bitewe nuko ibanguka kurusha imodoka, nyamara abazikoresha ntibahwema gusaba ko isuku yakongerwa mu kunoza akazi kabo.  

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Aug 20, 2024 - 07:57