Bahisemo kudacuruza inyama z'intama kuko batabona abazigura

Hari abaturage bavuga ko batagana amabagiro y'inyama ngo basabe inyama y'intama. Ibi kandi byemezwa n'abakora muri ayo mabagiro, bavuga ko nta muntu ubagana ashaka kugura inyama y'intama. Bemeza ko baramutse bazishyizemo zabapfiraho kuko nta muntu numwe uzibabaza. Gusa ku bufatanye n'umushinga PRISM, Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, kivuga ko bagiye gutegura ubukangurambaga bwo kwigisha abanyarwanda uko inyama y'intama itegurwa kuko hari n'abatayirya bitewe no kutamenya kuziteka.

kwamamaza

Bamwe mu bbaturagebavuga ibyo, babwiye Isango Star ko ubusanzwe bajya mu mabagiro bashaka inyama yinka, iy'ihene ndetse n'iyi nkoko.

Bemeza ko munsi numwe bahana amabagiro bashaka inyama z'intama. 

Bavuga ko impamvu ibibatera ari uko inyama y'intama itagira isosi nk'izindi nyama, nk'uko uyu muturage wo mu karere ka Rwamagana abigaragaza.

Yagize ati:" nagiye muri Boucherie nuko naka inyama y'intama ariko ndayibura. Abantu benshi ntabwo bakunda gukoresha inyama y'intama kuko bakunze kuvuga ko ikunze kutagira isosi iryoshye! Ngo niyo yaraye igira ikibazo cyo gufata."

Ku rundi ruhande, abakora mu mabagiro ntibajya kure y'ibi! Bemeza ko nta bantu bakira baje kugura inyama z'intama ndetse ibyo bigaragaza umuco w'uko batazirya kandi ziryoha nk'izindi nyama.

Bavuga kandi ko umuntu ugerageje gushaka inyama y'intama, atanga komande bakayimubagira akayijyana yose kuko isigaye yabadibiraho.

Umwe yagize ati:" nta muntu ujya uza abaza inyama y'intama! Keretse uwo muntu niba ayikjnze nuko umuntu akagenda akayimushakira nabwo yayibaga akayitwara yose! Naho ubundi ntiwayifata ngo uyimanike muri boucherie, kuko ntabwo benshi bazikunze. Mu bakiriya hari uwaza akayishimira akayogura, ariko hari n'uwaza yakumva ko wabaze intama ntabw yayigura, akigendera."

Umuyobozi w'agashami gashinzwe ubworozi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, avuga ko inyama y'intama iryoha nk'izindi nyama kandi ko nayo igira intungamubiri zihagije.

Asaba abantu kwitabira kuzirya kuko igihugu gishaka abaturage bafite ubuzima bwiza .

Ati:" tugiye kuvuga ngo njye numva uburyohe ubu n'ubu kuko ariyo imbereye ntabwo twazageza kuri cya cyerekezo dushaka kugeraho kuko icyo tugomba kureba cy'ibanze ni kureba niba abaturarwanda babasha kubona intungamubiri zisabwa kugira ngo abantu bagire ubuzima buzira umuze. Ibikomoka ku matungo: proteine zishoboka ziva ku matungo."

Nshokeyinka Joseph; umuyobozi w'umushinga PRISM, avuga ko bagiye gutegura ubukangurambaga bugamije gukundisha abaturarwanda kurya inyama y'intama nkuko barya izindi.

Avuga ko ubwo bukangurambaga buzanyura mu kubigisha uko itegurwa mu buryo bugezweho.

Ati:" ubwo bikangurambaga burahari nabwo, twarabitangiye, aho hategurwa umunsi runaka wo kuza kwigisha abantu gutegura iyo nyama niba ari iy'inkoko n'imbeba.  Tugiye no kureba uburyo hatangira gahunda zo khba habaho umunsi wo kuza kwiga noneho abatetsi batandukanye bakaza bagategura intama kugira ngo n'abaguzi uwo munsi bashobore kuza kwirebera."

Mu rwego rwo kuzamura ubworozi bw'intama binajyana no kuzamura umusaruro wazo w'inyama, Umushinga PRISM utegurwa na Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'Ikigega mpuzamahanga IFD mu 2021,  wazanye icyororo cy'intarma, aho ubu ziri kororerwa muri Station ya RAB Gishwati iherereye mu karere ka Nyabihu na Ngororero.

Kuva zigeze mu Rwanda uko zari 50, izo ntama zimaze kororoka ku buryo zigeze ku ntama 143.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.

 May 16, 2024 - 09:42