
Babiri bakekwaho kuneka ku nyungu z’Uburusiya bafatiwe mu Budage no muri Espagne
Mar 24, 2026 - 18:32
Ku wa 24 Werurwe (03) 2026, Ubushinjacyaha bw’Ubudage bwatangaje ko bwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kuneka ku nyungu z’Uburusiya, bakurikiranye umuntu woherezaga Ukraine drones n’ibikoresho bya gisirikare, mu iperereza ryakorewe mu Budage no muri Espagne.
kwamamaza
Ubushinjacyaha bw’Ubudage bwatangaje ko bwataye muri yombi umugore ukomoka muri Romania wafatiwe mu Budage n’umugabo ukomoka muri Ukraine wafatiwe muri Espagne, bose bakekwaho ibikorwa by’uuutasi mu nyungu z’Uburusiya.
Iperereza rigaragaza ko kuva mu Ukuboza (12) 2025, Umunya-Ukraine witwa Sergueï N. yakurikiranye mu Budage umuntu wohererezaga Ukraine indege zitagira abapilote (drones) n’ibice byazo, mu rwego rwo gukusanya amakuru ku bikorwa by’itangwa ry’ibikoresho bya gisirikare.
Nyuma y’uko yimukiye muri Espagne, uwo murimo wakomejwe n’Umunya-Romania witwa Alla S., watangiye kuwukora nibura kuva muri Werurwe (03) 2026.
Ubushinjacyaha bw’Ubudage buvuga ko aba bombi bakoranaga n’urwego rw’ubutasi rw’Uburusiya, nubwo amakuru arambuye ku buryo bakoragana n’ibyo bagezeho ataratangazwa.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu by’i Burayi bikomeje gukaza umutekano, mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa byahungabanya umutekano waho, mu gihe batagifitiye icyizere umufatanyabikorwa wabo, Amerika.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


