
Babiri baguye mu gishanga cya Gatare nyuma yo kwirengagiza umuburo w'inzego z'umutekano
Jan 5, 2026 - 18:27
Abantu babiri bapfiriye mu gishanga cya Gatare kiri mu mirenge ya Gacaca na Muhoza mu karere ka Musanze, ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama (01) 2026. Ni nyuma y’uko itsinda ry’abantu barenga 40 bivugwa ko bacukuraga zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko banze kumvira umuburo w'inzego z'umutekano zari zatabajwe n’abaturage bavuga ko bahohoterwaga.
kwamamaza
Mu bihe bitandukanye, abafite ubutaka muri iki gishanga bakunze kugaragaza ko bahohoterwa n’abantu bigabiza imirima yabo bavuga ko icukurwamo zahabu. Bamwe bavuga ko batagishobora no kuhakandagira kubera umutekano.
Umwe mu baturage yagize ati: "Ntabwo nahakandagira kuko banyica! None tukibaza tuti kuki abayobozi badutereranye gutya, twe tuzajya he? Tuzahamagara he?”
Undi muturage ati:“Ejo bundi umugabo wanjye yagiyemo, yaramanutse… baramukubise baranamukomeretsa.”
Abayobozi mu nzego zibanze bemeza ko ikibazo kimaze igihe kandi cyarenze ubushobozi bwabo. Umwe yagize ati:
“Natanze raporo ebyiri ko ibintu binyobeye kuko barenze abantu igihumbi na magana banyiciramo!”
Undi muyobozi ati: “Ntabwo twabagenzura ngo tubashobore nk’inzego zibanze. Nta makuru dufite.”
Umuturage umwe yongeyeho ati: "Yagezemo baramukubita, hari n’umugabo nyiri iriya sambu baramukubita bagomba kumwica… abayobozi baravuze ngo RIB yarahageze irananirwa, abayobozi b’Akarere barananirwa!”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Cloudier, yavuze ko hari gukorwa ubushakashatsi ku bivugwa ko muri icyo gishanga harimo zahabu, ashimangira ko hagitegerejwe raporo yabwo.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bwarakozwe, ubu dutegereje raporo… ntabwo baraduha raporo ngo tumenye ibyo babonyemo ndetse n'igikurikira. Batubwiraga ko muri uku kwezi kwa mbere kuzashyira twabonye raporo."
"N'ubundi twakoranye inama n'abaturage bo muri kiriya gice cya Muhoza na Gacaca banahafite ubutaka, nubwo ubutaka ari ubwa Leta ariko bakaba bari basanzwe bahakorera. Rero igihari ni uko bategereza tukabona ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, n'ikizakurikira kuko niba iyo zahabu izaba yabonetse, rwiyemezamirimo azahita ashakwa byihuse, muri uko kuyicukura abaturage babonereho akazi."
Ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama (01) 2026, abantu barenga 40 bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amapiki banze kumvira umuburo wa Polisi y'u Rwanda ahubwo bahitamo kuyirwanya, banga kubahiriza amabwiriza n’umuburo bahawe Polisi irasa mu kirere. Iyo myotwarire yatumye habaho kurasa, umwe araswa mu cyico, undi agwa mu mukoki ari kwiruka, bombi bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ibyabaye, asaba abaturage kubaha amategeko no kureka kwigomeka ku nzego z’umutekano.
Yagize ati:" Mu masaha y'isaa munani, Polisi yatabajwe isanga abantu babarirwa muri 40 bitwaje ibitiyo, imihoro ndetse n'amasuka. Ibaburira ubugira kabiri irasa mu kirere banga kumva, ahubwo bashaka gusagararira abapolisi bari batabaye. Nibwo umwe muri abo bagizi ba nabi yaje kuhasiga ubuzima arashwe. Turasaba abaturage kumva no kumvira amategeko kandi bakubaha inzego: zaba iz'umutekano, zaba iz'ubuyobozi- kuva ku rwego rw'Isibo kugera ku rwego rwo hejuru."
@ Bizimana Emmanuel/ Isango Star- Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


