Babangamiwe n’uko ibikoresho biba mu kigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi bihora bikingiranye

Abagana ikigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi cyo mu karere ka Gatsibo babangamiwe n’uko ibikoresho bibamo bihora bikingiranye mu nyubako. Bavuga ko bibaza impamvu batabihabwa bikabayobera, bagasaba ko babihabwa bakabyifashisha bidagadura ndetse banazamura impano zabo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiramuruzi buvuga ko umukozi wari ushinzwe icyo kigo yabonye akandi kazi arigendera none hategerejwe uzoherezwa n’akarere.

kwamamaza

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kiramuruzi bagana ikigo cy’urubyiruko cyo muri uyu murenge, by’umwihariko abiga kubyina no kugaragaza imideri, bavuga ko harimo ibikoresho bakenera nk’iby’umuziki kugira ngo bazamure impano zabo ariko aho bibitse hahora hafunze.

Bavuga ko kuba hadakingurwa n’umunsi numwe ngo bahabwe ibikoresho birimo bamaze kwiyakira kuko nta kamaro bibamariye. Bavuga ko bahitamo kwirwanaho bakoresha akaradiyo bacaginga, kashiramo umuriro bagahita bitahira.

Umwe mubo Isango Star yasanze kuri iki kigo, yagize ati: " Ndabyina nkanamurika imideli ( Fashion) ariko imbogamizi dufite ni uko nta byuma dufite. Ibyuma birahari ariko ntabwo tubihabwa. Nta muyobozi uba uri hano, uhora aha buri munsi ntawe! Twe twizanira iradiyo, iyo ishizemo umuriro turitahira. Ubundi twari dufite abakuru b'urubyiruko bahoraga aha ngaha, ibyuma byose tubikoresha, dufite n'ameza."

Undi ati: " Iradio nicyo kintu tubura kugira ngo impano zacu zibashe kuba zazamuka. Ni ukuyitwima kuko izo dukoresha ni izo twizanira."

Uru rubyiruko ruvuga ko bibagiraho ingaruka zo kuba hari " niba hari ibyo nari gutaha menye, ntabyo menya!"

Basaba ko kuri iki kigo cyabo hashyirwa umukozi uhoraho ushinzwe gutanga ibyo bikoresho bifungiranyemo kugira ngo babyifashishe bazamura impano bifitemo ndetse bazabashe kuzibyaza umusaruro.

Umwe ati: '" Bureau ihora ifunze! Turasaba ko badufasha bakaduha ibyuma."

Undi ati: " ikintu dusaba cyane cyane ni iradio kuko niyo yajya idufasha mubyo dukora byose."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi w’umusigire, Orora Jackson,avuga ko impamvu abagana icyo kigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi batabona ibikoresho bakenera byatewe n’uko umukozi akarere kari kahohereje yabonye akandi kazi,bituma yigendera none hategerejwe undi uzashyirwaho.

Ati: " Hari umukozi uhoraho w'Akarere wabikurikiranaga nyuma aza kubona akandi kazi. Kugeza ubu ntawundi barashyiraho. Ariko uko gahunda yari imeze ni uko yafataga igihe buri cyumweru akaza bagacuranga, bakabyina...urumva ko niba ari ibikoresho by'Akarere bigomba gukurikiranwa  n'uko bigomba gufatwa neza. Igihe hasa n'ahatari umukozi uhoraho w'Akarere, ubu bidagadura nibura kabiri mu kwezi. Bidagadure ariko banareba imicungire ya bya bikoresho by'Akarere."

Aba bagana ikigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi bavuga kandi ko nta mwanya ubaho wo kwidagaduro kugira ngo bagenzi babo babone aho bahugira mu rwego rwo kwirinda abashobora kubashora mu ngeso mbi. Bifashishije ingero ni nk’abangavu bagaterwa inda zitateganijwe ndetse n’abasaza babo bashobora kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bishuko.

Basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora iki kigo kigakora nk’uko byateganijwe.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Sep 5, 2024 - 12:21