Babangamiwe no gusabwa gutanga igishushanyo mbonera by'inyubako mu mezi abiri gusa

Abatuye hafi y'icyanya cyahariwe ibikorwa bya siporo n'imyidagaduro I Remera baravuga ko batanyuzwe n'icyemezo cy'umujyi wa Kigali kibasaba kuba batanze ibishushanyo mbonera byerekana uko bazavugurura inyubako zabo mu gihe cya mezi 2 gusa. Baravuga ko iki cyemezo gihutiyeho, bagasaba ko bahabwa igihe gihagije.

kwamamaza

Hagamijwe kunoza imyubakire ijyanye n'igishushanyo mbonera cyahatoranyijwe nk'icyanya cy'ikitegererezo cyahariwe imikino nimyidagaduro giherereye I Remera mu Karere ka Gasabo, Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwasabye abatuye mu nkengero zacyo kuba batanze ibishushanyo mbonera by'inyubako zijyanye naho iki cyanya kiri mu gihe kitarenze amezi 2.

Abasabwa ibi bavuga ko ari icyemezo gihutiyeho ndetse kitashyize umuturage ku Isonga. Basaba ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kubaha igihe gihagije kuko ibi batigeze babyitegura.

Umwe mu barebwa n'iki cyemezo waganiriye n'Isango Star, yagize ati:" ntabwo wajya gushaka serivise muri ayo mezi abiri ngo igishushanyo mbonera ubw ukibonye. Ariko bakongera igihe cyo kugira ngo bitegure."

Undi ati:" gukora plan y'inzu bifata igihe. Kugira wishyure engineer, ubijyane ku murenge cyangwa babishyire muri system bifata igihe. Ariya mezi abiri ni make cyane."

Bavuga ko umuturage yagombagaa guhabwa igihe gihagije akabbasha kwitegura no gutegura neza igishushanyo mbonera.

Umwe ati:" ntabwo wabwira umuturage ngo tuguhaye amezi abiri uduhe igishushanyo mbonera cy'ibyo dukeneye twebwe!"

Emma Claudine NTIRENGANYA; Umuvugizi w'umujyi wa Kigali, avuga ko batakagombye kubigiraho ikibazo kuko utazagira ubushobozi bw'ibyo asabwa yemerewe gushakira igisubizo mu kugurisha ubutaka bwe.

Ati:" ikintu cyiza nkunda kubwira abantu tutanatekerezaho ni uko uyu muntu utazabasha kubaka ibihuje nuko kuri Stade amahoro hatekerezwa cyangwa igishushanyo mbonera cyahateganyirijwe ni uko ashobora no kugurisha hahantu he, akimuka."

"Icyiza kirimo ni uko iyo uri ahantu h'icyitegererezo, ubundi unagurisha ku mmafaranga menshi. Ahantu ugiye kujya kandi naho hakiri muri Kigali, ushobora no gukuramo inzu inaruta yayindi wari ufite ukagira icyo usagura cyangwa ugakora n'ibindi uko ubishaka."

Ubusanzwe iki cyanya cyahariwe siporo n'imyidagaduro cyubatsemo stade amahoro, Petit stade ndetse na Bk Arena. Ariko ubu harimo kubakwa ikindi kibuga cy'imyidagaduro 'zaria court' kizafasha mu guteza imbere siporo.

Kuba abafite ubutaka ahegereye iki cyanya batungujwe kubaka ibijyanye n'igishushanyo mbonera cyavuguruwe igitaraganya bishobora kuviramo bamwe kugurisha ubutaka bwabo mu buryo batari barabiteganyije. 

@Angeline MUKANGENZI/Isango Star-Kigali.

 Oct 25, 2024 - 12:02