Ararana hanze n’abana batatu barimo uw'amezi abiri kubera kubura ubukode

Umuturage wo mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge hari avuga ko yasohowe mu nzu none ubu akaba arara hanze, hamwe n’abana be 3. Ibyo byamubayeho nyuma yo gukora umwaka urenga mu irerero ry’umudugudu ariko ntahembwe bigatuma nawe abura ayo kwishyura ubukode.

kwamamaza

MUSANIWABO Joyce ni umubyeyi w’abana 3. Avuga ko arara hanze nyuma yo gusohorwa mu nzu yabuze ubwishyu, kandi yarakoraga mu irerero ryo muri uyu mudugudu wa Kamenge, mu kagali ka Nyabugogo ariko akamburwa na Mudugudu wari waramwereye kujya amwishyura ibihumbi 20 ku kwezi ariko akaba nta n’igihumbi yamuhaye bigatuma asohorwa mu nzu.

Aganira n’Isango Star, uyu mubyeyi yagize ati: “twari twavuganye igihumbi ku munsi, twakuramo iminsi ya weekend bigahura n’ibihumbi 20. Nta n’ubwo yari menshi ariko numvaga kuri njyewe ntacyo bintwaye kuko nabikoze mbikunze. Nuko namubaza akambwira ngo ntabwo bamwishyuye kandi ntambwire ngo mpagarare nuko ngakomeza nkigisha kugeza ubwo nagiye mu nteko ibyumweru bibiri. Amafaranga y’amahugurwa anagafashe ni mudugudu wayafashe, ibikoresho baduhaye byashikirijwe mudugudu kandi ntiyabizanye ku irerero none no guhembwa ntampemba!”

“ mudugudu nk’umuntu wemeye guhagararira iryo rerero; niba yararihagaritse yampemba kuko narakoze kandi nkora mbishaka ndetse mbikunze. Iyo ngize ngo ndabimubazaho ambwira ko nta kintu ashaka kuvugana nanjye.

Emma Claudine Ntirenganya; umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko gusohorwa mu nzu k’uyu mubyeyi byemejwe mu nteko y’abaturage kuko ibyo avuga atari byo ndetse ngo ikibazo cye cyari cyacyemuwe. Aviga ko akwiye gushaka indi mirimo akareka gutakira Leta.

Ati: “ abaturage bareresha abana nibo bamwishyuraga, ntabwo ari mudugudu wagombaga kumwishyura. Kubera ko ni ikibazo cyakemuriwe mu nama y’Umudugudu, ntabwo Mudugudu yigeze amwambura. Ushyize mu nyurabwenge biragoye ko wafata umubyeyi wakoze irerero mu gihe kirenga umwaka ngo umushyire mu bantu batishoboye bashobora kurara hanze. Hari abantu rero baba bashaka kwerekana yuko ibintu byanze kandi bitanze ahubwo ari uko batari gukora ibyo bakagombye kuba bakora.”

“nubwo tuvuga ngo umuntu kumukura mu nzu, nabyo byakabaye ari ibintu bitekerezwaho neza nkuko hagombye kuba inama yabaturage ikabyemeza gutyo kandi bose bahari. Rero namugira inama ngo natekereze arebe ngo ni iki yakora. Ese yagerageza gushaka akahe kazi, ko ibyo gukorera irerero byanze.”

Abaturage bo mu mudugudu wa Kamenge baturanye na Musaniwabo bavuga ko yarenganye kuko bamuzi nk’uwabarereraga abana. Banavuga ko bitari bwikwiye ko asohorwa mu nzu bigizwemo uruhare n’uwo avuga ko yamwambuye, bakamutabariza.

Mu gahinda kenshi, umwe ati: “njyewe ikintu kimbabaje ni ukuntu bamusohoranye n’abana nuko bakamwanika ku musozi gutya!”

Undi ati: “mubyukuri, twe tumuzi nk’umurezi mwiza. Niba mudugudu yarishyuraga uwo muntu, ni gute yabura ubwishyu bwo kwishyura inzu kandi baramwishyuraga? Nimukurikirane ikibazo cyangwa bamwishyure ave mu mudugudu ashake ahandi aba.”

Musaniwabo ufite umwana ufite amezi abiri y’amavuko, bavuga ko bitari bikwiye gushyirwa kanze kandi yarakoze.

Nimugihe Musaniwabo yigeze gutanga ikibazo cye mu nteko y’abaturage ntibamwumve ndetse bavuga ko atigeze aba umurezi kuri iryo rerero, kandi abaturage ubwabo hari ababyemeza.

Ku rundi ruhande, hari n’abavuga ko umuyobozi w’umudugudu wa Kamenge yanze ko hakusanywa amafaranga yo gufasha uyu muturage, avuga ko nawe ubwe yifashije.

@Yassini Tuyishimire/Isango Star-Kigali.

 Oct 21, 2024 - 15:44