Amerika yizeye ubushake bwa Perezida Kagame mu kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko ifitiye icyizere Perezida Paul Kagame mu kwimakaza amahoro n’iterambere mu Karere k’ibiyaga bigari, ishingiye ku bushake bw’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

kwamamaza

Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bijyanye na Africa, Massad Boulos, ni we watangaje ibi mu butumwa yasohoye ku wa 2 Ugushyingo (11) 2025, agaruka ku biganiro yagiranye na Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ubwo bahuriraga I Paris, mu Bufaransa mu nama igaruka ku Karere k'ibiyaga bigari.

Boulos yavuze ko mu biganiro bagiranye byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington D.C., yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena (06) 2025, basuzuma ibimaze kugerwaho.

Boulos yagize ati: “Byari byiza guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, hagamijwe ibiganiro byimbitse mu kwimakaza amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga bigari. Twasuzumye ibimaze kugerwaho bijyanye n’amasezerano y’amahoro ya Washington, birimo ishyirwa mu bikorwa ry’inyandiko yemejwe n’abahagarariye ingabo n’inzego z’iperereza (CONOPS).”

Yanavuze ko baganiriye no ku biganiro bya Doha bihuza umutwe wa AFC/M23 na Leta ya RDC, ndetse n'uko ubufatanye bw'Akarere mu by’iterambere ry'ubukungu.

Yagize ati:"Twaganiriye kandi ku buryo gahunda y’ibiganiro yuzuza (iya Washington) ya Doha ikomeje kugenda hagamijwe kugera ku mahoro hagati ya RDC na AFC/M23. Twarebye kandi uburyo gahunda y’ubufatanye bw’akarere mu by’iterambere ry’ubukungu igira uruhare mu kugera ku mahoro n’ituze, ari nako ishyigikira iterambere ry’igihe kirekire ku baturage bose b’akarere binyuze mu buhahirane, ibikorwaremezo, imikorere inoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, ingufu, ndetse n’ubukerarugendo.”

Boulos yavuze ko intego ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari uko mu karere harangwa amahoro n’iterambere, kandi byose bishingiye ku iyubahirizwa ryuzuye ry’amasezerano ya Washington D.C.

Ati: “Nashimangiye ko amahoro arambye n’iterambere mu karere bizashingira ku ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ya Washington, kandi bigakorwa ku gihe, kandi twishingikirije ubushake Perezida Kagame akomeje kugaragaza mu kugera kuri iyo ntego.”

Amasezerano ya Washington yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC arimo ingingo zirebana no gusenya FDLR no gukuraho ubwirinzi ku Rwanda, kubaha ubusugire bwa buri gihugu, gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abo mu mitwe yitwaje intwaro,  gufasha mu gucyura impunzi, no gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC (Monusco). Arimo kandi kongerera imbaraga ubufatanye mu by'ubukungu."

Si ubwa mbere Amerika igaragaje ko icyizere Perezida Kagame mu kwimakaza amahoro mu karere, kuko no muri Nyakanga (07) 2025, Boulos yari yashimangiye ko Amerika idashidikanya ku bushake bwa Perezida Kagame bwo kubahiriza amasezerano ya Washington hagamijwe guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC.

 Nov 3, 2025 - 06:25