
Amatora: Urubyiruko rurifuza ko abazatorwa muri Nyakanga bakwita ku kibazo cy'ubushomeri
May 28, 2024 - 14:24
Mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura amatora ya perezida n’ay’abadepite muri Nyakanga (07), bamwe mu rubyiruko barasaba ko abazatorwa bakwita ku bibazo byugarije urubyiruko birimo ubushomeri. Nimugihe impuzamiryango y’urubyiruko, RYOF, yemeza ko ikibazo cy’ubushomeri ari ikigomba kuzibandwaho muri manda itaha y’abazatorwa ku mpande zombi.
kwamamaza
Urubyiruko rutandukanye rwiteguye kuzajya gutora perezida wa republika ndetse n’abadepite mu nteko ishingamategeko rugaragaza ko rwugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri no kubura igishoro cyo kugirango babone ibyo gukora.
Umwe yabwiye Isango Star, ati: “urubyiruko dufite ikibazo cy’ubushomeri. Nyine ni ukugerageza uburyo bwo guteza imbere nuko tukabona uburyo bw’imikorere. Abikorera ku giti cyabo cyangwa se abafite ibigo bakorera ariko nyine tukabona imirimo. Nk’urugero; bakatworohereza nko ku bintu…kuko urabona nkanjye mfite A2, ndikorera ariko igishoro aba ari gitoya.”
Undi ati: “cyane ku bijyanye n’akazi, nk’abashaje bakabakuraho nuko bagaha akazi urubyiruko. Nonese nk’abo bashaje usanga aribo bakikorera gusa, cyangwa se bagakoresha imiryango yabo; ugasanga niba umuntu afite akazi ahamagara umuntu wo mu muryango, ese abandi badafite uwo mu muryango ukomeye bazabaho bate?”
“uru Rwanda rusigaye rufite imishinga myinshi ariko biratangaje kuba yaba abize nta kazi bafite, n’abatarize ni uko. Nyine bakwita ku gutanga akazi kandi nzi yuko mu Rwanda hari akazi kenshi.”
Impuzamiryango y’imiryango y’imiryango ikorana n’urubyiruko, RYOf, yemeza ko ikibazo cy’ubushomeri cyazarebwaho ariko nanone hakabaho koroshya kubona inguzanyo mu kigega cya leta gitera inkunga imishinga y’ishoramari, BDF, nk’uko bivugwa na Mutangana Kabera; umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi mpuzamiryango.
Yagize ati: “abazatorwa rero bahagarariye urubyiruko, muri mandate bafite cyane iruta izindi ni ukureba uburyo bahangana n’ikibazo cy’ubushomeri kuko nibwo butera ibindi bibazo byose biri hejuru yabwo.”
Yongeraho ko “Igishoro kiracyari ikibazo kandi kinakomeye cyane kubera ko uyu munsi, kugira ngo umu-jeune agere kuri finance biramugoye cyane. Kuko condition asabwa ntabwo zimworohera. Nonaha dufite ikigega cyitwa BDF abantu bose babyirwa ko urubyiruko muri BDF…ariko ugasanga haracyariho condition zigoranye kugira ngo uwitwa urubyiruko abashe kugera kuri ya mafaranga.”
Impuguke mu bukungu zibona ko imirimo mu Rwanda ihangwa kugirango ubushomeri bugabanuke ariko hakiri ikibazo mu byo abantu biga mu mashuri biba bidakenewe ku isoko ry’umurimo, nk’uko Straton HABYARIMANA abisobanura.
Ati: “rero hariho impamvu nyinshi zishobora kuba zibitera. Icyambere ni uko imirimo ihangwa idahagije ugereranyije n’abantu bajya ku isoko ry’umurimo. Icya kabiri ni uko urubyiruko kuri ubu, ubumenyi ngiro bafite budahura n’ubukenewe ku isoko noneho ugasanga bamwe bisanga nta mirimo bafite.”
Komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko abantu bari kuri list y’itora bateganijwe gutora mu matora ya perezida n’amatora y’abadepite ari milioni 9 n’ibihumbi 500. Aba barimo urubyiruko rungana hafi milioni 2 bazaba batoye bwa mbere.
Nimugihe amatora ateganijwe ku ya 14 Nyakanga (07); ku bazatorera hanze y’igihugu ndetse no ku ya 15 Nyakanga (07); ku bazatorera imbere mu gihugu.
@ Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


