Amajyepfo: barishimira ko bitoreye abayobozi bakuru b’igihugu

Abaturage baravuga ko batewe ishema no kwitorera abagize inzego nkuru z'igihugu mu mucyo, bagena ahazaza hacyo. Ni mu gihe abayobozi mu nzego z'ibanze bayitabiriye bagaragaje ko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro k'amatora n'inshingano zabo mu guhitamo ejo hazaza h'igihugu.

kwamamaza

Mu Ntara y'Amajyepfo, ku italiki ya 15 Nyakanga (07), nk'ahandi mu Rwanda abaturage mu byiciro bitandukanye birimo abakuze, abanyeshuri, inzego z'umutekano n'abandi...bazindukiye kuri site z'itora zateguwe nk'aho ari ubukwe bagiye gutora umukuru w'igihugu n'abadepite. Kuva mu masaha ya kare cyane, mu mihanda hari urujya n'uruza ndetse abageze kuri site basaga n'abaharaye bagaragaje ko imyiteguro yari myiza.

Ku rundi ruhande ariko, ushobora kwibaza icyateye aba baturage kuzinduka gutya mugihe amatora yagombaga gutangira ku isaha ya saa moya!

 Umwe muribo yabwiye Isango Star ko “…urabona ko abaturage biteguye, urebye ni nk’ubukwe, twiteguye gutora umukuru w’igihugu cyacu nuko tugasubira mu mirimo yacu.”

Undi ati: “saa cyenda nari ngeze hano kuko sinari gusubira kuryama! Naraye nshungana n’Isaha kugira ngo ntore mu ba mbere nuko ahasigaye mbone uko njya mu kazi kanjye.”

“ nahisemo kuzinduka kuko ngo iyo watehereje gukora ikintu uba ugomba kugikora uzindutse, ukagikora vuba.”

Hari abandi bagaragaza ko kuzinduka kwabo bitabira amatora babitewe no kuba bakunda igihugu n’umukuru wacyo.

Kuri site y'itora ya G.S Cyarwa, mu Murenge wa Tumba, iya G.S Butare Catholique, kuri Ecole Autonomme de Butare; zose zo mu Murenge wa Ngoma, hari imyiteguro ya kinyarwanda ibereye ijisho, iherekejwe n'abakobwa bakenyeye bayoboraga abaje gutora.

SEBUTEGE Ange; uyobora Akarere ka Huye, nawe yari yazindutse, avuga ko abaturage bamaze kumenya akamaro k'amatora.

Ati: “ni ibyishimo kuba nkanjye nk’umunyarwanda nubahirije inshingano zo kwitorera Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite ni ishema nk’umunyarwanda ndetse ni inshingano zo guhitamo ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

“abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro k’amatora ndetse n’inshingano zabo zo guhitamo ejo hazaza….”

Amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite mu Ntara y'Amajyepfo, yitabiriwe n'abasaga 2,055,174 batoreye kuri z'itora 578.

Buri karere na buri site ndetse no mu byumba by'itora wabonaga ko hari imitako yashyizwe no mu mahuriro y'imihanda, aho yari yarimbishijwe.

Hari n'aho wavaga gutora nuko bakakwambika umudari uriho ibendera ry'igihugu nk'ishimwe ry'uko uvuye kugena ahazaza h'igihugu kandi hakwiye kuba ari heza.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Jul 16, 2024 - 11:31