
Amajyepfo: Bahangayikishijwe n'imibereho y'abatampera batubahiriza gahunda za Leta
Oct 17, 2024 - 08:05
Abaturage barimo n'abajyanama b'ubuzima baravuga ko bahaganyikishijwe n'imibereho y'abiyise abatampera batubahiriza gahunda n'imwe ya Leta. Banavuga ko abo batemerera n' abana bababo kwiga. Basanga ibyo biteye inkeke kuri ejo hazaza habo. Icyakora ubuyobozi buvuga ko abo bahari kandi bakomeza kubigisha kugira ngo bahindure imyumvire.
kwamamaza
Abitwa abatampera ni izina ry'abaturage biyomoye mu itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa Karindwi basengeragamo. Iri zina ryatangiye kumvikana mu Ntara y'Amajyepfo mu gihe cy'icyorezo ya Covid-19, cyane cyane mu karere ka Ruhango.
Kugeza ubu, n'i Nyamagabe mu Murenge wa Gatare ngo barahageze, aho serivisi z'ubuvuzi, iz'uburezi, n'iz'irangamimerere baziteye umugongo ari nabyo biteye inkeke abaturage barimo n'abajyanama b'ubuzima bajya kubareba ngo babahe servise.
Ubwo Isango Star yageraga mu murenge wa Gatare, umwe mu baturage baho yagize ati:" baravuga ngo kuriya batanga mituweli ngo ni ibyo kwa shitani, ngo abana babo ntibakwiga ngo na Yesu ntiyize. Ni ba bana birirwa batwarisha amafumbire, nyine nta kindi bakora. Kwivuza ntibajya bajya kwa muganga, niyo umugore atwite abyarira aho atipimishije."
Undi ati:" kubona ufata umwana w'imyaka ibiri, itatu ukamubuza uburenganzira bwe bwo kujya mu ishuli ni ibintu bitubangamira cyane. Umwana ntiyagira uburenganzira ngo avuge ko ararwaye ajye kwa muganga."
Umujyanama w'ubuzima nawe ati: "abatampera baba batubangamiye ku buryo batemera kugendabmna natwe ku buryo bwo gukingiza abana no kubapimisha uko bikwiye. Iyo umudamu atwite ntiyemera kujya kwa muganga. Muri make ubona ko bapinga ibikorwa bijyanye n'iby'abajyanama b'ubuzima."
Nyuma y'aho birukaniwe ku musozi basengeragaho, ubu abatampera bagenda basengera mu ngo zabo. Abaturage basanga inzego bireba zikwiye guhagurukira ibi bintu kuko hatagize igikorwa, ku ikubitiro imyitwarire yabo ishobora kongera imirire mibi n'igwingira.
Umwe ati:" ntiwabona umwana ari kugwingira ntiwamukurikirana! Wamukurikirana ute kandi ababyeyi be batabyemera? Ni hahandi usanga turimo tugira abana benshi bagwingiye."
Undi ati:" icyo wababwira cyose baravuga ngo nushake ubice barapfira muri Yesu!"
"Ibikorwa bya Leta: yaba inama n'umuganda ntushobora kubabona aho abantu bateraniye bazi neza ko haza umuyobozi. Baba bafite impungenge kuko bamwe na bamwe banatwitse amarangamuntu yabo, ntayo bafite. Turasaba ubufasha kuba nk'inzego z'ubuyobozi zikabegera zikagira icyo zikora."
Abatampera ntibavugisha itangazamakuru. Gusa Kayitesi Alice; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, avuga ko aba baturage bahari ariko bakomeza kwigishwa kugira ngo bahindure imyumvire.
Ati:" hari abaturage bamwe na bamwe bagaragarwaho imyitwarire nk'iyo myitwarire. Icyo dukora rero ni ukubigisha. Ariko iyo bakora ibibaganisha mu byaha: gukura abana mu mashuli, kwanga kwivuza...harimo ko hari ababagandisha, iyo bagaragara bakurikiranwa n'amategeko kuko abivuga. Kwiga k'umwana ni uburenganzira bwe. Iyo rero twabimenye, umwana turamufata tukamujyana ku ishuli akiga, tukamufasha kubona iby'ibanze ndetse n'ababyeyi kuko hari igihe isanga umugore ariwe ufote icyo nakwita ubuyobe nuko umugabo akadufasha gukurikirana uburere bw'umwana."
" gusa ntabwo uyu munsi twavuga ko imiryango yose yagaragaye, yose yahise iva muri uwo murongo. Rero ni ukubabwira ko bakwiriye kuba abaturage beza no kudakurikira inyigosho zibayobya ahubwo bakanagandukira ubuyobozi."
Mu gihe cyose abatampera baba bahinduye imyumvire bakanubahiriza gahunda za leta, abayobozi bugaragaza ko bakoroherwa mu bukangurambaga bakora bagamije iterambere n'imibereho myiza yabo.
Nimugihe mu Murenge umwe wa Gatare wo muri Nyamagabe, habarurwa abatampera barenga 100 batuye mu Midugudu ya Kagusa, Rushyarara na Ruhanga.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


