
Amajyepfo: abahinzi babangamiwe no kwishyuzwa imbumbe ikiguzi cy’ifumbire
Sep 17, 2024 - 12:09
Bamwe mu bahinzi baravuga ko babangamiwe no kwishyuzwa 100% ifumbire mvaruganda bakoresha mu buhinzi. Nimugihe ubusanzwe yari muri nkunganire, aho biyandikishaga bakazishyura nyuma. Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buvuga ko n'ubwo umuturage hari uruhare asabwa, ariko udafite ubushobozi adakwiye kwimwa ifumbire.
kwamamaza
Hirya no hino mu gihugu, mu bishanga n'i musozi abahinzi batangiye guhinga imirima, bitegura igihembwe cy'ihinga. Uwo ni nawo mujyo abo mu majyepfo barimo, gusa bavuga ko bari kugorwa no kubona ifumbire mvaruganda bazakoresha bitewe n'uko basabwa kwishyura iyo bakeneye yose, nuko ab'amikoro make bagatwara nkeya. Ariko ubu wishyura 100%.”
Undi muturage nawe yagize ati: “ikibazo dufite mu buhinzi bwacu ni uko ...hari igihe baduha ifumbire ijyanye n’ubushobozi dufite nuko ukazongera kubona andi mafaranga igihe kiguciyeho maze ugahinga bikarumba. Nk’ubu bampaye ibiro 10 kandi ngomba guhingisha ibiro 30! Ubu nzongera kubona amafaranga bya bindi bimeze bigeze naho kubagarwa kandi nagombaga guhingira rimwe.”
Uburyo bwahoze bufasha aba bahinzi ni ubwarimo Nkunganire ya Leta yatumaga bishyura amafaranga make nuko andi bakagenda bayishyura uko bashobojwe mu byiciro.
Gusa uburyo bari guhabwamo ifumbire kuri iyi nshuro buhabanye nuko byari bimeze mbere, nk’uko abahinzi bo muri Nyaruguru babisobanura.
Umwe yagize ati: “Birabangamye cyane kuko mbere baguhaga ifumbire ariko ugatanga amafaranga makeya nuko andi ukagenda uyatanga gahoro gahoro.
Basaba ko uburyo bwo guhabwamo ifumbire bwasubira nka mbere, aho bishyuraga make nuko andi bakazayatanga nyuma.
Umwe ati: “ turifuza ko baduha ifumbire tugatanga make nuko andi tukajya tuyishyura gake gake ariko twarahinze ibya mbere kuko aribyo bera.”
Undi ati: “turasaba ubufasha wenda bisubire nkuko byahoze mbere.”
Nshimiyimana Vedaste; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, avuga ko n'ubwo umuturage hari uruhare asabwa, ariko udafite ubushobozi adakwiye kwimwa ifumbire.
Yagize ati: “kwishyura mbere, kwishyura nyuma byose birashoboka. Udafite ubushobozi nagane inzego z’ubuyobozi ariko ntabwo ifumbire ari ku buntu.... nta nubwo ari ugusaba, nta nubwo ari ikibazo ngo umuntu yabonye aya gutyo...aah aah! Amafaranga arahari, ingengo y’imari irahari, adafite ubushobozi bw’igihe yishyurizwa akwiye gusanga ubuyobozi nuko basanga ikibazo cye cyumvikana kandi bukurikije amabwiriza yasohotse y’uwo mwaka ya zone y’ubuhinzi, nuko umuturage akaba yafashwa.”
Muri gahunda y'igihugu igamije kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, mu myaka itanu iri imbere, biteganyijwe ko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ruzazamukaho 6%.
Umusaruro uziyongera ku kigero kiri hejuru ya 50%, bitewe no kongera ingano y'ubuso bwuhingwa ku kigero cya 85% ndetse no kongera ifumbire n'imbuto bihabwa abaturage.
Abahinzi bo mu majyepfo bo bavuga bizagorana mu gihe haba nta gikozwe ku mbogamizi bagaragaje kuko n'ifumbire bahabwaga iri kugabanywa.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


