
Amajyaruguru: Hari abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo bari guhunga kubera Banki Lambert
Nov 5, 2024 - 15:34
Mu ntara y'Amajyaruguru hari abaturage bo mu turere dutandukanye batangiye gutoroka imiryango yabo bagahunga igihugu kubera inguzanyo ya Banki Lambert bafashe bakananirwa kuyishyura.
kwamamaza
Abaturage bagaragaza iki kibazo ni abo mu turerere twa Musanze na Burera aha mu majyaruguru y'igihugu, bavuga ko hari bamwe mu baturanyi babo bahisemo gutoroka imiryango bakava mu gihugu kubera kwishora mu nguzanyo ya Banki Lambert bakananirwa kuyishyura.
Umwe ati "ingo ziri gusenyuka, umugore ari kubona bigenze gutyo agatana umugabo abana, umugabo agatana umugore abana hejuru y'inguzanyo".
Undi ati "hano muri Rungu hamaze kugenda nk'abagabo bamaze gusenya ingo zabo nka 7 cyangwa 10".
Undi nawe ati "banki Lambert yo imaze abantu, hari igihe umuntu abigumamo bakaza bakagurisha umurima bagafata undi ukobona biragucanze ukavuga uti reka nigendere".
Aba baturage banavuga ko akenshi abajya muri iyi nguzanyo ya Bank Lambert bafata ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bw'ibanga rikomeye kuburyo nabo bashakanye batamenya ko hari ibyangombwa by’imitungo batanzemo, ari naho bigoranira kugeza babatorotse.
Mugabowagahunde Mourice uyobora intara y’Amajyaruguru, avuga ko ubu bamaze gukora urutonde rwabakora ubwo bucuruzi bw’amafaranga butemewe, yungamo ko bari kugira abaturage inama yo kugana ibigo by’imari bikora neza kandi bibegereye.
Ati "Banki Lambert dusanzwe dufite ingamba zo kuyirwanya ndetse ubu noneho twakajije umurego kuko tubona ko isubiza inyuma, abari muri uwo murongo bose turagerageza kubakurikirana, tumaze kugera ku rutonde rumeze neza tumenya abo aribo".
Ubu buryo bukorera mubwiru kandi buhishe cyane bwa Banki Lambert, usaba amafaranga yandikishwa inyandiko igaragaza ko ahawe meshi cyane ugereranyije nayo afashe, kandi ko narenza igihe cyanditswe atarayatanga ingwate yatanze izaba iguzwe nta gusubira inyuma.
Ingwate zitangwa muri ubu buryo bw'ihererekanya ry'amafaranga zegukanwa n'uwagurije amafaranga undi mu gihe uwagurijwe atishyuye ku gihe cyumvikanyweho kandi bigakorwa mu byuryo butubahirije amategeko.
Ingingo y'174 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi mu buryo bw'uburinganya akabihamywa n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 2 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 3 ariko atarengeje miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango star mu majyaruguru y’u Rwanda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


