
Abiganjemo urubyiruko babeshwe akazi nuko bamburwa amafaranga
Apr 4, 2024 - 16:48
Abiganjemo urubyiruko basaga 200 bahuriye mu karere ka Rwamagana baje guhabwa akazi nyuma yo kwiyandikisha bakanatanga n'amafaranga. Gusa uwabanditse bamutegereje baramuheba bakeka ko ari umutekamitwe. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko ayo makuru bwayamenye, bugiye gukorana n'izindi nzego kugira ngo uwakoze ubwo bushukanyi atabwe muri yombi.
kwamamaza
Abiganjemo urubyiruko bahuriye ku kigo cy'urubyiruko cyo mu karere ka Rwamagana ari benshi, aho bari baturutse mu turere dutandukanye. Aba barimo n'abitwaje ibiryamirwa bazi ko bahita batangira akazi nk'uko babisezeranyijwe n'uwabanditse.
Bavuga ko babonye amatangazo asaba abantu kwiyandikisha bagahabwa akazi, ndetse mu kwiyandikisha bakishyuraga ibihumbi 13 by'amafaranga y’u Rwanda, nyuma bongera basabwa andi mafaranga yiswe ay'ubwishingizi bishyuye banyuze kuri kode ya momo ibaruye kuri Innocent.
Umwe yagize ati: “amatangazo yari ibipapuro byinshi biri ku muhanda, hariho nimero nuko turazihamagara. Yari yavuze ko ari ibyiciro bitatu! Tuzihamagaye atubwira ko tugomba kwishyura ibihumbi 13 tukabona gutangira akazi.”
Undi ati: “nyine navuye mu rugo ndatega njya I Kayonza kwiyandikisha noneho barambwira ngo nintahe bazaduhamagara kuri phone. Uyu munsi bari batubwiye ngo tuze.”

Uru rubyiruko ruvuga ko kuba igihe uwabanditse yababwiye ko bazahurira aho azabahera akazi yaragiye igihindagura, bibateye impungenge z'uko bashobora guhomba kuko na nimero ye ya Telefone yayikuyeho.
Umwe ati: “yatubwiye ko tuzatangira ku italiki ya mbere z’ukwa kane. Hageze atubwira ngo ntabwo bikunze ngo ubwo tuzaza uyu munsi.”
Undi ati: “nashoye amafaranga yanjye ndetse na nimugoroba yaduhamagaye aravuga ngo dushyireho 7 850Frw aduha code tuyashyiraho ngo ni ay’ubwishingizi, yaba ari igihombo gikomeye cyane!”
“ ibaze ko nabanje gutanga 13 000Frw, arongera ngo nintange 7 850Frw, ayo yose niko nayishyuye. Ngeze hano numva bansha integer, barambwira ngo umuntu uteri gufata telephone ubwo ntiyabatuburiye?! Numva ubwoba buranyishe.”
Isango Star yagerageje kuvugisha uwatanze akazi inyuze kuri nimero yari ku matangazo ryasababa kudepoza bagahabwa akazi ariko ntiyacamo. Yagerageje kandi n'iy'umwe mu bandikaga yaciyemo ariko nawe ntiyitaba.
Kagabo Richard; Umuyobozi Kagabo Richard ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko amakuru y'uwashutse urubyiruko arwizeza akazi bayamenye, bityo Inzego zigiye gukorana ashakishwe atange ubusobanuro.
Yasabye kandi Urubyiruko kwirinda abarushuka bashaka kuruha akazi rurinze kwishyura.
Ati: “Birababaje kuba kugeza uyu munota, urubyiruko dufite rugishobora gushukwa bene ako kageni, yuko hari akazi, ko hari amahirwe agiye guhabwa kugira ngo ashobore kubona amafaranga. mugihe inzego ziri kubikurikirana kugira ngo uwo muntu ashakishwe, birakwiye yuko urubyiruko ruzirikana yuko umuntu uwo ariwe wese uwkizeza akazi akabanza kugusaba amafaranga ugomba kumufata nk’umutekamutwe.”
Nubwo aba biganjemo urubyiruko bahuriye mu karere ka Rwamagana baje guhabwa akazi ariko bagasanga babeshywe, kwiyandikisha byari byakorewe mu karere ka Kayonza, aho ababandikaga bari bafite ibiro ariko ubu birafunze.
Kwiyandikisha batanganga ibihumbi 13 by'amanyarwanda, 8500 by'ubwishingizi batanze nyuma, fotokopi y'indangamuntu ndetse n'amafoto abiri magufi.
Akazi bijejwe ko bazahabwa,harimo ako gukora mu nganda, gutwara ibinyabiziga, gukora ku masitasiyo ya Lisansi ndetse no gukata amatike.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


